Umuryango wa Gustave Makonene urasaba ubutabera ku bishe umuvandimwe wabo
Umwaka urashize, Gustave Makonene, wari umukozi wa Transparency International-Rwanda atahuwe yishwe mu ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Rubavu.
Umubiri we waje gutahurwa mu muserege w’amazi hafi y’ikiyaga cya Kivu kuya 18 Nyakanga utwikirije ibiti ndetse n’umugozi mu ijosi. Polisi ikaba yaratangaje ko uyu mukozi w’umuryango urwanya ruswa n’akarengane yapfuye yishwe.
- Nyakwigendera Gustave Makonene
Urubanza rw’urupfu rwe rwakomeje kugenda biguru ntege. Umuryango ushinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu watangaje ko ibyakozwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda ari bike mu gushaka niba urupfu rwe rwari ubwicanyi busanzwe cyangwa ari ibyari bifitanye isano n’akazi ke.
Uhagarariye umuryango ushinzwe kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu (Human Right Watch) muri Afurika Daniel Bekele yavuze ko kunanirwa kugaragaza abagize uruhare mu rupfu rwa Makonene byatiza umurindi abavuga yaba yarishwe n’abafite aho bahuriye n’ibirego yakurikiranaga birimo n’ibirebana na bamwe mu bapolisi bakuru.
“Ibi bigaragara nko kuba ibimaze kugerwaho mu iperereza ari bike cyane, abayobozi b’u Rwanda babwiye HRW ko iki kirego bakigikurikirana.Minisiteri y’ubutabera ivuga ko iperereza rigikomeza ndetse ko hari n’andi makuru y’inyongera akiva muri Polisi.”Ibi ni ibyatangajwe na Bekele.
Gusa, umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda Alain Mukurarinda yatangaje ko amadosiye y’iki kirego yabaye ashyinguwe gusa bitavuze ko ikirego cyahagaritswe.
“Ntabwo ari ukuri ko twirengagije ikirego, abantu cyangwa imiryango batandukanye bashobora kuvuga ibyo bashaka gusa ibi ni ibijyanye n’ubutabera ndetse kandi bifite inzira binyuramo.”
Hari abakekwagaho ubu bwicanyi barekuwe
“Twari dufite abakekwa bagera kuri 4 ndetse ubu bakaba bararekuwe n’urukiko. Wakora iki icyo gihe?
Mukurarinda yakomeje ahakana ko inzego zibishinzwe zananiwe gukurikiriza amategeko ngo zibe zashyira mu nkiko abakoze ubu bwicanyi. Yongera ho ko igihe icyari cyo cyose ikirego cyasubukurwa mu gihe haba hari ibindi bimenyetso bishya bigaragaye.
Umuyobozi b’umuryango urwanya ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda Immaculée Ingabire, yavuze ko bagitegereje ko abakoze ubwicanyi bamenyekana. “Turacyategerezanije icyizere ko umunsi umwe abicanyi bazafatwa bagashyirwa mu nkiko.”
Umuvandimwe mukuru wa Makonene Janvier Ntarindwa yavuze ko umuryango wabo wababajwe cyane n’urupfu rw’umuvandimwe wabo.
“Nta mwanzi yagiraga, yari umugabo w’umunyamahoro, wakundwaga na buri umwe wese. Ikibabaje ni uko abantu bamwishe bakidegembya. Twizeye ko nta muntu n’umwe uri kurinda abakoze ubu bwicanyi ndetse ko umunsi umwe bazatabwa muri yombi.”
Philbert Girinema