Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, arahira imbere ya Perezida Kagame (Ifoto/Perezidansi)

 

Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abagize guverinoma nshya.

Umuhango wo kurahira kwa Guverinoma wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko yarahiye kuri uyu wa 24 Nyakanga 2014.

Hari amasura mashya muri Guverinoma, ndetse hakabamo n’abandi bayisanzwemo bahinduriwe imirimo.

Muri make, dore abagize iyo guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w’Intebe mushya, Anastase Murekezi:

Uwizeyimana Judith yasimbuye Anastase Murekezi ku mwanya wa Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo.
Kaboneka Francis wari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Musoni James wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yagizwe Minisitiri w’Ibikorwa remezo
Prof Lwakabamba Silas wari Minisitiri w’ibikorwa remezo yagizwe Minisitiri w’Uburezi
Dr Vincent Biruta wari Minisitiri w’Uburezi yagizwe Minisitiri w’Umutungo Kamere
Habineza James wari Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria yongeye kugirwa Minisitiri w’Umuco na Siporo
Dr Mukeshimana Gerardine yagizwe Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi.
Francis Gatare wari Umunyamabanga wihariye wa Perezida wa Repubulika yagizwe Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB).
Valentine Rugwabiza wari umuyobozi mukuru wa RDB yagizwe Minisitiri ushinzwe Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.
Stella Ford Mugabo yakomeje kuba Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Inama y’Abaminisitiri
Gatete Claver yakomeje kuba Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi.
Mushikiwabo Louise yakomeje kuba Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane.
Kanimba Francois yakomeje kuba Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda.
Mussa Fazil Harelimana yakomeje kuba Minisitiri w’Umutekano.
Tugireyezu Venantie yakomeje kuba Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika.
Jean Philbert Nsengimana yakomeje kuba Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga.
Mukantabana Séraphine yakomeje kuba minisitiri w’ibiza no gucyura impunzi.
Gen James Kabarebe yakomeje kuba Minisitiri w’Ingabo.
Johnston Bussingye yakomeje kuba Minisitiri w’Ubutabera.
Odda Gasinzigwa yakomeje kuba Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.
Mukabaramba Alivera yakomeje kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe amajyambere rusange n’imibereho myiza y’abaturage.
Nsengiyumva Albert yakomeje kuba Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’ubumenyingiro (WDA)
Nzahabwaminama Alexis yakomeje kuba umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe gutwara abantu n’ibintu.
Gasana Eugene Richard yakomeje kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane akanaba Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni.
Imena Evode yakomeje kuba  Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’umutungo Kamere ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Tony Nsanganira wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe ubuhinzi.
Dr Uziel Ndagijimana wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.
Kamayirese Germaine yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe ingufu n’amazi
Rwamukwaya Olivier yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye
Ndimubanzi Patrick yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuzima rusange.