Leta ya Congo yavanyeho amafaranga ya Viza yakaga Abanyarwanda berekezaga i Goma
Ubwo Abanyarwanda bari ku mupaka bategereje kujya muri Congo (Ifoto/ububiko)
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavanyeho amafaranga yakwaga kuri Visa ku banyarwanda bajyaga muri iki gihugu.
Aya makuru avuga ko ariko ngo ibi byakozwe mu buryo bw’ibanga.
Umucuruzi witwa Afiya utuye mu Karere ka Rubavu ukora ubucururiza mu Mujyi wa Goma, yabwiye Izuba Rirashe ko tariki ya 15 Nyakanga uyu mwaka, abayobozi mu Mujyi wa Goma bakoresheje inama abacuruzi bava mu Rwanda, bababwira ko nta mafaranga ya Visa bazongera gutanga bageze ku mupaka, cyakora ngo uzafatwa ari muri iki gihugu adafite ibyangombwa byuzuye azabyirengera.
Ibi byashimangiwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Bahame Hassan, wemereye Ikinyamakuru Izuba Rirashe ko n’ubwo Repubulika Iharanira Dmokarasi ya Congo yavanyeho aya mafaranga, ubuyobozi bw’u Rwanda butabimenyeshwejwe.
Yagize ati “Ni byiza ku Rwanda kuba iki gihugu cyavanyeho aya mafaranga, twe nk’u Rwanda twirinze kugira icyo tuvuga ngo tudakoma rutenderi, kuko tutabibwiwe ahubwo byakozwe mu ibanga.”
Bahame Hassan avuga ko kuvanaho aya mafaranga ya Visa ku banyarwanda, byaba byaraturutse ku nama ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwagiranye na Vise Guverineri w’Intara ya Goma, icyo gihe ngo abanyamakuru babajije uyu muyobozi wa Goma ukuntu ibi bihugu byombi byavuga ko bifitanye imishinga y’iterambere, mu gihe hari inzitizi zikibangamira abacuruzi.
Muri iyi nama, uyu muyobozi wa Goma yavuze ko iki kibazo akijyanye ku bayobozi bakuru i Kinshasa, kuko n’ubundi aribo batangije iki gikorwa cyo gukumira Abanyarwanda bajyaga muri Congo.
Gusa ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buravuga ko Abanyarwanda bajya muri Congo batagomba kwizera ko ibyo iki gihugu cyakoze bizahoraho.
Tariki 21 Mata uyu mwaka Abanyarwanda bambukira ku mupaka wa Kamembe ujya i Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo bangiwe kwambuka batabanje kwishyura Visa.
Kuva icyo gihe abanyeshuri basabwaga kwishyura amadorari 35, abakozi n’abacuruzi basabwaga amadorari 55 kuri Viza imwe.
Ibi byatumye u Rwanda ruvuga ko ibi binyuranije n’amategeko agenga ubufatanye bw’ibihugu bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari (CEPGL).