Umwe mu ngabo zu rwanda yanditse yerekeana ibibazo bitezwa nubuyobozi bubi, ndetse agaragaza bamwe kwisonga bakabije gufata nabi abo bayobora ndetse banabivanzemo ruswa.

Col Kitoko

Ndagirango aya makuru ngiye kuguha, uzihangane uyacishe ahashoboka hose, kugirango tubashe gusenya amafuti amwe arimo gukorwa n’abayobozi muri RDF.

Mu by’ukuri  rero, ndi umwe mu bakobwa bari mu butumwa bw’amahoro(Peace Keeping) muri Sudani/Darfur, nkaba nkorera muri Batayo ya 31(Rwanbatt40). Gusa amazina ndimo gukoresha si ayanjye iyi ni email nshya nahimbye murwego rw’umutekano wanjye.

Iyi Batayo irakorera mu ntara ya Darfur muri Locality ya Kabkabiya, ikaba ifite Team site zindi ebyiri, ahitwa Saraf Omra na El Sireaf, ikaba iyobowe na LT COL KITOKO KADIDA, ari nawe uteza ibi bibazo byose ngiye kubabwira:
1. Ikibazo cyo kwicisha abasirikare inzara: ibyo kurya baba bagenewe akabigurisha mubaturage ba Sudan ndetse no mubandi bakozi ba UN baba bakorera mukigo cya Kabkabiya.Ibi byo kurya bitwarwa n’abashoferi(abasirikare bato akoresha rwihishwa) baba batawaye imodoka zijya kuvoma amazi hanze y’ikigo ahitwa Bargo Sheri, ibindi bikagurishwa muri Canteen y’abanyamahanga iba mukigo cya Kabkabiya babigejweho na 2LT Emmanuel NKURUNZIZA watijwe ipeti rya LT akaba ari Military assistant wa KITOKO.Ibi bigurishwa abaturage hanze hari bamwe mubasirikare bagiye babibona bakabisakuza, byagera kur KITOKO agahita abahinsha kubimurira ahandi na EL Sireaf na Srafomora. eg: Abashoferi babiri Cpl KARASANYI Patrick na Cpl Fred ntibuka irindi zina, yarabirukanye abohereza SARAFOMORA ndetse na Permis zabo arazibambura, atanga amabwiriza ko bagomba kugenda bakajya bakora uburinzi kumanywa na nijoro badasimburwa.

2.Kwiba no gucuruza amabuye y’agaciro: Aya mabuye y’agaciro ava ahitwa El Sireaf, akaba ayacuruza yifashishije inyeshyamba zo mubwoko bwa ZAGAWA akabii=kora afaranije na Capt MURASANDONYI Guillaume watijwe ipeti rya Major ari nawe muyobozi wa Coy iri El Sireaf.Undi bakorana mukwiba aya mabuye ajyanwa kugurishwa muri Tchad ni Lt SEBUDANDI Franciss watijwe ipeti rya Capt akaba ariwe IO we(Intelligence Officer). Iki kibazo cy’aya m,abuye nicyo cyateje intambara iherutse guhanganisha amoko El Sireaf mukwezi mkwa gatatu uyu mwaka, aho LT Col KITOKO yagiye kubeshya ngo arumvikanisha aya moko nyamara at=riwe wabaryanishije.

3.Gukoresha abasirikare imirimo irenze imbaraga zabo n’uburetwa: Murwego rwo gushaka kwikubira no kubeshya ONU , KITOKO yategetse abasirikare baba Kabkabiya bose kujya birirwa bacukura amabuye n’imicanga babaivana hanze y’ikigo babyikoreye mudufuka, bakabizana kubaka ibibuga by’imikino ntyanara hari amafranga yatanzwe yo kugura ibikoresho ndetse no kubyubaka.Ayo mafaranga akaba yarateye umufuna ndetse andi ayohereza umuryango we mu Rwanda, abasirikare rero barakora amanywa nijoro nta nuwo yemerersa kujya kunywa amazi, ndetse no kurya barya rimwe kumunsi.

4.Gusambanya abagore n’abakobwa b’abasivile boherejwe muri mission: Iki kimaze gufata intera ndende kuburyo imiryango imwe y’abo bagore yamaze kubimenya mu Rwanda ndetse abagabo babo bakaba barafashe ingam,ba zo kuzamurega munkiko.Yafashe bamwe abavana kumirimo yabazanye nko Guteka no kuvura abasirikare,abaha indi mirimo iwe munzu no mubiro murwego rwo kubiyegereza.
eg: – Umudam witwa MURORUNKWERE Dorren wahoze ari indaya mu KAJAGARI ka Kanombe akaba yaranatandukanye n’umugabo we kubera iyo ngeso, yoherejwe nk’umutetsi ugom,ba gutekera abasirikare ariko KITOKO yamuvanye mugikoni amujyana iwe munzu amugira ushinzwe kujya amusasira no kujya amwakirira abashyitsi baje mubiro iwe. Yamuvanye mubandi bakobwa aho bararaga amujyana iwe mugapangu ubu barara mucyumba kimwe nk’umugabo n’umugore.
– Yirukanye undi mukobwa witwa NYIRAMUGISHA Adeline amwohereza El Sireaf kubera ko yari atangiye kujya agira inama Doreen yo kutaryamana na KITOKO kuko arwaye SIDA.

– Yirukanye umukobwa witwa MUKANSANGA Juliette wari usanzwe akora isuku iwe munzi ndetse no mubiro, kubera ko yamusabye kenshi kuryamana nawe akamuhakanira.

– Tariki 20/07/2014 yirukanye ba Officiers n’ abasirikare mundege bari bagiye ahitwa EL Fashir kdi bafite uburenganzira kuko bamwe bari bagiye mukazi abandi guhaha, ababwira o atajyana nabo mundege ahubwo ahitamo gushyiramo Murorunkwere Doreen utari ari kuri gahunda y’indege hamwe n’abandi basirikare batatu(Escorts be). Ibi byateye umwuka mubi mubasirikare cyane.

5.Gucuruza inzoga yifashishije abasirikare yahaye gukora muri stock y’ibiribwa: Sergeant Major BYUMA Fred, Sgt Ntaganda Alphonse,Cpl NIZEYIMANA Jean bafatanije na LT SEBUDANDI Franciss ndetse na 2Lt NKURUNZIZA Emmanuel, nibo Kitoko yashinze kujya bagurisha ibyo kurya b’abasirikare mubanyamahanga, bakabazanira inzoga zicuruzwa rwihishwa mukigo na SM BYUMA afatanije na Cpl NIzeyimana Jean. Ibi byose bicishwa kuri IO sebudandi ari nawe uzigurisha ba Officers. Bim,aze gutera umwuka mubi muri ba officiers kuburyo basigaye barara banarwana mumazu aho barara, ntibatinye no kurwanira imbere y’abo bayobora.

6.Gusuzugura Officers ndetse n’abasirikare: LT COL KITOKO akabya gusuzugura abasirikare na Officers bakorana cyane ndetse anabatuka ababwira ko ntacyo bamaze, akaba ndetse yaranirukanye mubiro bamwe mubo bakoranaga ba hafi barimo Operation Officer n’abandi, abita ko ari abanyamwanda ndetse bamunukira, ibiro bifite imiryango itatu akaba yarabisigayemo wenyine na 2LT NKURUNZIZA ndetse na wa mugore MURORUNKWERE Doreen, akaba ahamagaramo abo ashatse gusa abandi ngo ntawemerewe kugera aho akorera.

Muri make ibi nibyo tubashije kubagezaho, ariko ubutaha tuzabaha n’amafoto kuko ni byinshi cyane bikorerwa abasirikare mubutumwa kdi usanga biteye agahinda, birimo no kubakata udufaranga twabo baba bagenewe na ONU mukwirwanaho bashaka udukoresho tw’ibanze. Murakoze, tubasabye kudutangariza ibi kdi amazina yacu muyagire ibanga.
Byaba byiza biciye kumuvugizi, Ikaze iwacu, Ikondera info, inumama new, Radio itahuka.

Bikorewe Kabkabiya, kuwa 20/07/2014