Gatsibo : Abagenzi 15 baguye mu mpanuka y’imodoka abandi 24 barakomereka
Ku muhanda ahitwa Ndatemwa mu karere ka Gatsibo umurenge wa Kiziguro habereye impanuka y’imodoka ebyili zagonganye abagenzi 15 bahita bitaba Imana.
Iyo mpanuka yabaye mu masaha ya saa moya n’igice mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri ubwo imodoka iri mu bwoko bwa Coaster yagonganye na n’indi modoka nto itwara abagenzi.
Polisi iravuga ko iperereza ry’ibanze ryerekana ko umushoferi wa Coaster RAB 873U yavaga I Nyagatare yerekeza I Kigali, Sylvian Nsabimana yatwaraga n’umuvuduko ukabije ndetse akaba yavugiraga no kuri telefoni, ubwo yananiwe kugenzura imodoka ye maze akagongana n’indi modoka nto ifite numero RAB 994 M yamuturukaga imbere, yerekeza Nyagatare iva Kayonza.
Amakuru kandi aravuga ko iyo mpanuka y’imodoka ebyiri zagonganye nyuma yaho Coaster yahungaga imbwa yari mumuhanda bituma igonga tagisi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise uri ahabereye impanuka amaze kubwira itangazamakuru ko bataramenya umubare nyawo w’abapfuye, ariko ngo ni ari bose.
- Abatabawe hifashishijwe indege ngo bagezwe ku bitaro bya Gisirikare i Kanombe
Abagenzi 15 bahise bitaba Imana barimo n’ abashoferi b’ imodoka zombi, mu gihe abandi 24 bakomeretse. Inzego z’ ubutabazi zihutiye gutabara, aho 12 bakomeretse cyane bajyanwe n’ indege mu bitaro bya gisirikare I Kanombe, abandi bajyanwa mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali.
Minisitiri w’intebe Pierre Damien Habumuremyi, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter akaba yagize ati ” Guverinoma irihanganisha imiryango yabuze abayo mu mpanuka ibaye iki gitondo i Kiziguro – Gatsibo, abakomeretse bari kwitabwaho uko bikwiye”