Nyamirambo: Umwana w’imyaka ibiri bamusanze mu gisenge yishwe
Umuvugizi wa polisi mu Mujyi wa Kigali, Spt Mbabazi Modeste (Ifoto/interineti)
Umwana w’imyaka ibiri n’igice witwa Gihozo Esther wari warabuze ku itariki ya 17 Nyakanga 2014 basanze umurambo we mu gisenge cy’umwe mu baturanyi be.
Umurambo wa Gihozo Esther basanze mu gisenge cy’inzu ya Rugemandizi Richard wari umuturanyi w’umuryango wa Gihozo mu Kagari ka Rugarama Umurenge wa Nyamirambo.
Uyu mwana ngo yari yarabuze kuwa Kane w’icyumweru cyashize.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko itari yarigeze igezwaho iki kibazo.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt Mbabazi Modeste yatangarije Izuba Rirashe ko polisi ikimara kuvana umurambo wa Gihozo mu gisenge cy’inzu ya Rugemandizi.
Rugemandizi yisobanura yavuze ko byose ntabyo bari bazi ngo ubwo bari babyutse mu gitondo babonye amaraso aturutse mu muryango wo kuri salon barakurikirana ndetse baza no kohereza umwana mu mu gisenge asangamo umurambo wa Gihozo uri mu mufuka nibwo bahise bahamagara polisi.
Abaturanyi b’iyi miryango yombi bavuga ko iyi miryango yombi yari isanzwe ibanye neza.
Supt Mbabazi Modeste yavuze ko iperereza ku rupfu rwa Gihozo rikomeje kugirango hamenyekane ababa baragize uruhare mu rupfu rwe.
Gihozo yishwe nyuma ya Bella Uwase Shalom umwana w’umukobwa w’imyaka 12 wishwe aciwe umutwe n’umukozi wo mu rugo hashize amezi ane nanone bikaba byarabereye mu Murenge wa Nyamirambo mu Kagari ka Kivugiza .