Igice gikorera mo inganda I Gikondo kizwi nka Parc industriel ku ruhande ruherereye mu murenge wa Kimihurura cyongeye kwibasirwa n’inkongi y’umuriro ku manywa yo kuri iki cyumweru.

 Ibi biravugwa mu gihe mu cyumweru gishize inganda zitunganya ibigori muri kiriya gice cyibasiwe n’indi nkongi y’umuriro. Inzego zishinzwe kuzimya umuriro zikaba zaje kuzimya uyu muriro.

Mu minsi ishize ibice bitandukanye mu mugi wa Kigali no mu zindi ntara hakunze kuvugwa inkongi z’umuriro, ndetse hakaba harashyizweho itsinda rigomba gukurikirana rikamenya neza igikomeje gutera izi nkongi z’umuriro.

Akenshi hakunze gutungwa agatoki ko biterwa n’uburyo amashanyarazi ashyizwe mu nzu zitandukanye, gusa Polisi y’igihugu ikaba yaranavuze ko hari n’abashobora kubyihisha inyuma bagatwika aya mazu ku zindi mpamvu.

Rabbi Malo Umucunguzi – imirasire.com