Gikondo : Yapfiriye mu masengesho ariko harakekwa amarozi
Rucogoza John wari usanzwe ayobora amasengesho mu rugo iwe mu Kagali ka Rwampara, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro yapfiriye mu masengesho, ariko harakekwa ko yaba yarozwe n’umugore wa nyir’inzu yakodeshaga.
Mu ijoro ryo kuwa Kane tariki ya 17 Nyakanga 2014 nibwo Rucogoza w’imyaka 40 yapfuye, abasengana nawe babiri bahita bamujyana ku Bitaro bya Polisi ku Kacyiru batabimenyesheje ubuyobozi mu nzego z’ibanze.
Nk’uko twabitangarijwe na Cyprien Mujyambere, ushinzwe umutekano mu Kagali ka Rwampara, ngo bamenye iby’urupfu rw’uyu mugabo kuwa Gatanu (yaraye apfuye), bahita batangira kubikurikirana.
Mujyambere avuga ko abantu babiri bari bamaze iminsi itazwi basengana na Rucogoza, bavuze ko ubwo yajyaga gupfa, yababwiye ko azize umutobe w’imbuto (jus) yahawe n’umugore wa nyir’inzu yari acumbitsemo. Mujyambere akaba avuga ko kugeza ubu bitaramenyakana niba uyu mugabo yaba yishwe n’inzara kubera kwiyiriza ubusa cyangwa ari uburozi koko nk’uko bivugwa n’abo batangabuhamya.
Abaturanyi barabivugaho iki ?
Umunyamakuru wa IGIHE wavuganye n’inzego za Polisi y’Igihugu zikorera muri ako kagali, zikaba ari nazo zahase ibibazo ukekwaho kuroga Rucogoza, yamenye ko uwo mugore yahise arekurwa kuko basanze nta bimenyetso bimuhamya iki cyaha.
Umwe mu baturanyi wagendaga muri uru rugo cyane yemeje ko uyu mugore ukekwaho kuroga Rucogoza yabikoze koko, kuko yari afitanye amakimbirane na nyakwigendera.
Uyu muturanyi utifuje kugaragaza izina rye ku bw’umutekano we yasobanuye ko Rucogoza yari afite impano yo kwerekwa ibihishwe (umuhanuzi), akaba yari yarabwiye kenshi uyu mugore (uregwa) ko akwiriye kwihana icyaha cyo guca inyuma umugabo we.
Kuva ubwo Rucogoza yatangiraga kubwira uwo mugore amakosa ye ndetse akamwerurira ko yamenye ko yabyaye umwana hanze (utari uw’umugabo we), ngo nibwo amakimbirane yatangiye.
Abaturanyi bavuga ko uyu mugore wa nyir’inzu yatangiye kureba Rucogoza nabi, ari nacyo cyatumye benshi bemeza ko amakuru y’uko ari we wamuroze yaba ari ukuri.
Undi mukobwa witwa Chantal utuye muri ako gace nawe yemeza iby’ayo makuru, ngo kuko ari umwe mu bo Rucogoza yeretse ikirahuri yari yahawemo umutobe w’imbuto, ngo amaze kuwunywa bwacyeye ibyagisigayemo byahindutse umukara.
Abaturanyi bavuga ko ubwo Rucogoza yamaraga kunywa uwo mutobe, ngo yahise avuga ko ari kuribwa mu nda, ahita ajya kuryama, ari bwo nyuma y’iminsi ibiri bamusangaga yapfuye.
Mukangarambe Liliane w’imyaka 35 y’amavuko ukekwa n’abaturanyi kuroga Rucogoza, ahakana yivuye inyuma ibi birego, ahubwo akagaragaza ko yari abanye neza na nyakwigendera.
Mukangarambe avuga ko nta hantu na hamwe yari guhera aroga Rucogoza, ati “Nari kumuroga nte ntasangira nawe, ntagera aho atekera ?”
Gusa Mukangarambe yemera ko muri urwo rugo harimo amarozi kuko hari umwana wigeze kuharogerwa, ariko akavuga ko ibirego bamushyiraho bishingiye ku nzangano.
Amakuru twahawe na Mujyambere aravuga ko Rucogoza John abarizwa mu idini rikorera ku Kimisagara mu Mujyi wa Kigali, dore ko ari naho yari atuye mbere, bikaba bivugwa ko yari yaratandukanye n’ umugore bafitanye abana babiri, kugeza ubu umuryango we ukaba wari ugituye ku Kimisagara.
Mujyambere yasobanuye ko Rucogoza yari amaze amezi atandatu ayobora amasengesho muri iyo nzu ndetse ubuyobozi bukaba bwari bwaramubujije kuko bahasengeraga mu buryo butemewe n’amategeko.
Nk’uko bitangazwa na nyir’ inzu Rucogoza yari atuyemo, ngo nyakwigendera yari acumbitse muri iyo nzu atishyura, kuko bahuye cyera bakaba inshuti, ngo yaje kumuha inzu ayicumbikamo, akaba ari naho yasengeraga.
Mujyambere Cyprien avuga ko umurambo wa Rucogoza wari ukiri ku bitaro bya polisi, abo mu muryango we (umugore n’abana) bakaba bamenyeshejwe iby’uru rupfu, bakaba biteguye kwakira umurambo no kuwushyingura.
Foto : Thamimu
nta burozi bubaho!!!
ubwo wasanga yaramaze iminsi yiyiccisha inzara!!!!