Amafaranga umukuru w’igihugu abona nk’umushahara kimwe n’ibindi arenga Miliyoni 11 buri kwezi
Umushahara w’umukuru w’igihugu kimwe n’indi mishahara y’abayobozi bakuru b’igihugu iherutse kongerwa. Ni nyuma yaho Perezida wa Repubulika ashyiriye umukono ku iteka rigena ko abayobozi bakuru bagiye kuzajya babona inyongera ingana na 10% buri myaka itatu. Ni ukuvuga ko umushahara mbumbe uzajya wiyongeraho amafaranga angana na 10% by’umushahara bari basanzwe babona.
Abayobozi bakuru b’igihugu bemererwa ibintu bitandukanye harimo nk’amafaranga yo gukoresha mu kazi kabo ka buri munsi, kimwe n’ibindi bijyanye n’akazi. Ibi bikaza byiyongera ku mushahara usanzwe baba basanzwe babona.
Iri teka rishya rigena umushahara w’umukuru w’igihugu ugera kuri hafi ibihumbi 8 by’amadolari ya Leta zunze ubumwe za Amerika. Ni ukuvuga ko umushahara mbumbe afata buri kwezi ugera kuri Miliyoni 5.547.960 by’amafaranga y’u Rwanda.
Mu bindi Umukuru w’Igihugu yemerewe bitari aya mafaranga arenga gato miliyoni 5 n’ igice, hari kandi amafaranga akoreshwa mu rugo angana na 6.500.000 y’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi; hakiyongeraho no kwishyurirwa amazi n’amashanyarazi.
Umukuru w’igihugu kandi yemererwa itumanaho rigendanwa cyangwa se iryo mu rugo kimwe no mu biro, imodoka zigera kuri 5 z’akazi kimwe n’ibyo zikenera zose mu kazi ka buri munsi. Mu bindi harimo amafaranga yo kwifashisha yakira abashyitsi mu rwego rw’akazi.
Abaminisitiri nabo bagenerwa umushahara ungana na Miliyoni 2.304.540 y’amafaranga y’u Rwanda ndetse n’amafaranga angana na Miliyoni 5 yo kugura ibikoresho byo mu rugo kimwe n’andi agera ku bihumbi 500 yo kwishyura inzu.
Umushahara wa Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe wa sena nawo ungana na Miliyoni 3.951.129 by’amafaranga y’u Rwanda. Uyu mushahara ukaba ungana n’uwa Minisitiri w’intebe. Iyi mishahara akaba ari imishahara mbumbe.
IMIRASIRE.com