Amatariki yo gutangira kuburanisha mu mizi urubanza ubushinjacyaha buregamo umuhanzi Kizito Mihigo na bagenzi batatu yamaze gutangazwa ko ari tariki 12 Nzeli 2014, ubwo bazaba baburana ku byaha bitandukanye bashinjwa birimo ijyanye no kugambanira igihugu, kugambira kwica umukuru w’igihugu bakoresheje telephone, n’abandi bayobozi bakuru muri guverinoma n’ibindi.

Kizito akurwaho amapingu mbere yo gusomerwa imyanzuro y'urukiko ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo.

Aya matariki amenyakanye nyuma y’igihe abantu benshi bibaza igihe uru rubanza ruzatangirira, uretse ko mu minsi ishize byari byavuzwe ko Ubushinjacyaha bukirimo gukusanya ibimenyetso.

Mu kiganiro twagiranye n’umuvugizi w’Ubushinjacyaha bwa Repubulika y’u Rwanda, Alain Mukularinda yadutangarije ko nta kabuza tariki 12 Nzeli aribwo iburanishwa mu mizi ry’urubanza rwa Kizito Mihigo na bagenzi be ruzatangira mu mizi. Rukazabera mu rukiko rukuru ari naho hasanzwe habera imanza nk’izi zikomeye.

Abajijwe impamvu itangizwa ry’urubanza risa n’iryashyizwe kure ugereranyije igihe n’igihe iburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ryabereye (Kizito Mihigo na bagenzi be urukiko rwategetse ko bafungwa iminsi 30).

Mukularinda yavuze ko mu kwezi gutaha kwa Kanama abacamanza bazaba bari biruhuko bizamara ukwocy’ukwezi kwose.

Naho ku kijyanye n’aho ikusanya bimenyetso bigeze, Alain Mukularinda yagize ati “Ibyo byabonetse mbere y’uko ya minsi 30 ishira, dosiye yoherezwa mu rukiko ari nayo mpamvu ruzaburanwa mu mizi kuri iyo tariki.Tudafite ibimenyetso nta rubanza rwaba.”

Kizito Mihigo, Ntamuhanga Cassien, Dukuzumuremyi Jean Paul na Niyibizi Agnes bashinjwa ubufatanyacyaha mu byaha birimo icyo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika, Ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa repubulika, Ubufatanyacyaha ku cyaha cy’iterabwoba n’Ubugambanyi.

Gusa, Mihigo Kizito by’umwihariko we akaba anakurikiranyweho gucura umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi.

Vénuste KAMANZI
UMUSEKE.RW