M23 bongeye gushinja Leta y’ igihugu cyabo kunanirwa kubahiriza amasezerano
Amakuru dukesha ikinyamakuru Le potential gisohoka buri munsi kikaba cyandikirwa muri Kongo-Kinshasa aravuga ko Leta ya Kabila yananiwe gushyira mu bikorwa amasezerano yashyizeho umukonoi n’ umutwe wa M23 wayirwanyaga amezi ashize ari arindwi.
Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Nyakanga 2014 mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Komite nyobozi y’ umutwe wa M23 wamaze gushyira intwaro hasi. Amezi arindwi arashize hasyizwe umukono ku masezerano yahuje Leta ya Kongo n’ umutwe wa M23 uyirwanya, amasezerano yashyiriweho umukonoi i Nairobi muri Kenya. M23 ikaba itangaza ko mu byo Leta yemeye imaze gushyira mu bikorwa 1% gusa kuko ibindi byananiranye hafi ya hose.
- Leta ya Kabila ntihamanya na M23 ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano
Ibi bije kandi mu gihe umuryango w’ abibumbye usaba ibihugu byashyize umukono kuri aya masezerano kuyashyira mu bikorwa. Mu kwezi kumwe gusa abarwanyi ba M23 bamaze kuzuza impapuro zibaha imbabazi rusange bazaba bazemerewe nk’ uko itegeko ryatowe mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka ribiteganya. Imbabazi zikaba zireba gusa abataregwa ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ ibyaha byo mu ntambara.
Leta ya Kongo yo ariko ntiyemera ibivugwa na M23 kuko yo itangaza ko ibintu biri mu nzira nziza, ibi bikavugwa mu gihe raporo y’ itsinda ry’ impuguke za Loni iherutse gutangaza ko abarwanyi ba M23 baba barimo kwisuganya ngo ngo bongere kubura imirwano bagab ibitero bundi bushya ku gihugu cya Kongo. Rene Abandi wari uhagarariye uyu mutwe mu biganiro by’ i Kampala na we akaba aherutse gutangaza ko impamvu yatumye begura imbunda bakarwana nta cyo Kongo yagikozeho; mu mvugo yumvikana ku wumva ikinyarwanda, ibi bivuze ko nta gikozwe imirwano koko yakubura.
Imiryango y’ ibihugu byo mu karere isa n’ iyaryumyeho ku bijyanye n’ amasezerano yose areba M23 na Leta ya Kongo.
Carine Ineza – imirasire.com
Iyi nkuru ntiyuzuye, mwandike muyuzuze kuko iteye amatsiko, ariko se uwayikubise hari aho yagiye? barambutse barahunga bibwira ko bazongera ntibakubitwe reka bigerezeho barebe uko Congo izabagira!!!! naho bari hazahikura baraswe, ubashyigikiye nawe azikura aho ari. Reka niyumvirire da…