Inganda eshatu zakongotse nta ‘bwishingizi’ zagiraga
Aka niko gace karimo inganda eshatu zitunganya ibigoro kibasiwe n’inkongo y’umuriro (Ifoto/Ngendahimana S.)
Ba nyir’inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi zahiye zigakongoka, nta bwishingizi bari bafite.
Igipangu kirimo inganda eshatu zitunganya kaunga muri Parc Industriel mu Mujyi wa Kigali, cyafashwe n’inkongi y’umuriro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 14 Nyakanga 2014.
Ni mu mudugudu w’Ubumwe mu kagali ka Kimihurura, mu murenge wa Kimihurura, mu karere ka Gasabo.
Umwe mu bahagarariye uruganda waganiriye n’itangazamakuru ariko wanze kuvuga amazina ye ngo kubera ko atabishaka, yabwiye Izuba Rirashe ko buri ruganda muri izo eshatu rwari rufite nyirarwo kandi ko nta n’umwe muri bose wari ufite ubwishingizi.
Uyu mugabo n’agahinda kenshi yagize ati “Hahiriyemo imashini 8 na stoke [ububiko] n’ibi byose ndetse n’imodoka imwe yangiritse ariko nta bwishingizi twari dufite.”
Asobanura uko byagenze impanuka iba, yavuze ko byaturutse ku ipoto ya EWSA ijyanamo umuriro ariko ko nta byinshi abivugaho, ati ” uko tubibonye tubibonye bishya. Ikindi mumbaza se ni iki?”
Uru ruganda rwarimo ububiko bw’ibigori bidaseye, ifu z’ibigori, imodoka, n’ibikoresho bindi byifashishwa mu mirimo y’uruganda. Nyiri rumwe muri izo nganda yavuze ko abakozi be bari nyakabyizi ariko ko yakoreshaga abarenga 30, bose bakaba babuze akazi kabo.
Umuyobozi w’umurenge wa Kimihurura iri sanganya ryabereyemo, Mapambano Nyiridandi, wari uri aho impanuka yabereye, yavuze ko ababajwe cyane no kubona abantu bafite uruganda nk’uru batagira ubwishingizi.
Avuga ko n’ubundi uru ruganda aho ruherereye ari mu gishanga kandi Leta ikaba yaramaze kwemeza ko inganda zihari zizimurirwa muri Kigali Economic Zone [Agace kahariwe inganda kari mu murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo] kuko muri Parc Industriel ari mu manegeka.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt Modeste Mbabazi, yavuze ko agaciro k’ibyahiye kataramenyekana kuko b anyirabyo bakiri mu gahinda.
Iyi nkongi yo muri Parc Industriel ije ikurikira iyo Quartier Matheus yabaye mu cyumweru gishize, nyuma gato y’izindi ebyiri zibasiye amagereza; imwe yibasiye Gereza ya Muhanga, ikurikirwa n’iyibasiye Gereza ya Rubavu mu ntangiriro z’uku kwezi.
Abakozi bakoraga muri urwo ruganda bashobewe, baribaza aho bazerekera (Ifoto/Ngendahimana S)