Gicumbi: Abaturage baratabaza kubera ibura ry’amazi
Abatuye mu Murenge wa Byumba, Akarere ka Gicumbi ndetse no mu nkengero zawo baratabaza kubera ibura ry’amazi bemeza ko rikabije kuko bigeze aho batangiye kwishyura amafaranga menshi abafite ingufu ngo bajye kuyabahigira ku mavomero, nyamara iki kibazo kimaze iminsi kizwi n’inzego z’ubuyobozi.
Iki kibazo kibangamiye cyane ibice bijya kumera nk’umujyi n’udusanteri tw’ubucuruzi nk’umurenge wa Byumba. Abaturage bo mu Murenge wa Byumba batandukanye twaganiriye bavuga ko n’ubusanzwe hatarangwa amazi menshi, gusa noneho ngo byabaye agahomamunwa kuko utugari twose twayabuze.
Kugeza ubu kuko Ijerekani (Ibido) ya litiro 20 iragura amafaranga y’u Rwanda 100, ukongeraho amafaranga 200 y’uwayazanye, ugasanga nibura ihagaze amafaranga 300 atorohera buri wese, dore ko ajya kungana na 1/2 cy’amafaranga atunga umunyarwanda muri rusange.
Abaturage bavuga ko iki kibazo bakigejeje kenshi ku nzego z’ubuyobozi ariko nta kimenyetso cy’uko hari icyo zirimo kugikoraho babona.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre nawe yemera ko ikibazo cyo kubura amazi bakizi, akavuga ko atari ikibazo kibangamiye Gicumbi gusa kuko mu bihe by’impeshyi amazi agabanyuka ahantu henshi.
Mvuyekure kandi aha abaturage icyizere ko bashonje bahishiwe, yagize ati “Akarere kacu kamaze guturwa n’abaturage benshi, kandi ingomero z’amazi ntago zirabasha guhaza abaturage bose, gusa turi kuvugana na barwiyemezamirimo bashinzwe gukora impombo z’amazi hamwe na EWSA kandi dufite icyizere cy’uko ingomero ziri kubakwa kandi bigiye gukemuka.”
Utugari twugarijwe cyane ni aka Gisuna, Gacurabwenge n’utugari twegereye umurenge wa Byumba, aho usanga abaturage binubira ko ibura ry’amazi ritumye bagira ibibazo by’isuku nke, kubona amazi yo gutekesha no gukora indi mirimo ikenera amazi mu muryango nyarwanda nabyo ngo ntibiboroheye.
Evence Ngirabatware
UMUSEKE.RW