Igice cy’inyuma cya gereza ya Rubavu (Ifoto /Mukamanzi Y)

 

Nyuma yuko inkongi y’umuriro ifata gereza ya Rubavu iherereye mu  karere ka Rubavu igahitana 5 abandi 64bagakomereka, ubuyobozi bwatanze inkunga y’ibanze ku bagororwa.

Gereza ya Rubavu ifungiyemo abagororwa 3973 bafungiwe impamvu zitandukanye.

Muri gereza yarubavu nyuma yo gushya  n’ibigega by’amazi byahiye birakongoka (Ifoto/ Mukamanzi Y)

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’Ibiza no gucyura impunzi Antoine Ruvebana avuga ko MIDMAR yatanze ibikoresho by’ibanze ku bagororwa bose bagizweho ingaruka n’umuriro.

Ruvebana avuga ko mubyo abagororwa bahawe birimo ibiringiti, imikeka, amasahani, amasafuriya n’amahema yo kuba barimo kuko aho babaga hakongotse.

Abagororwa bakomerekejwe n’inkongi y’umuriro ubu bavurirwa mubitaro bya Gisenyi babwiye iki kinyamakuru ko batazi icyateye iyo nkongi kuko ngo byabaye mu masaha y’umugoroba.

Imyubakire ya gereza nayo iranengwa nyuma yahoo imodoka zizimya umuriro zabuze aho zinyura bigatuma gereza ikongoka.

Umuyobozi ushinzwe imfungwa n’abagororwa  mu Rwanda Paul Rwarakabije  yavuze ko mubyo bagomba guhindura n’inyubako irimo kandi hagashyirwaho ibikoresho byibanze byakwifashishwa mu gihe habonetse inkongi nkizo zitunguranye.

Ati ” byambabaje cyane kubona  ishya ntihagire icyo turamura gusa tugomba  kuvugurura kuko mubyateye gukongoka nuko imodoka zaje kuzimya zabuze uko zinjira neza.


Abagororwa bo muri gereza ya  Rubavu bakusanya bimwe  mubintu byabo bitahiye (Ifoto/ Mukamanzi Y)

Akomeza avuga ko mu bahasize ubuzima ari 5, babiri bapfuye bashaka uko basohoka barabakandagira abandi bahira mu muriro undi umwe agwa kwa muganga.

Rwarakabije yavuze ko nubwo hahiye hagakongoka imfungwa zitari bwimurirwe ahandi ahubwo bagiye kubashakira aho baba bahengetse umusaya  kubufatanye na  Minisiteri ishinzwe  Ibiza.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Karitasi Mukandasira  yavuze ko bakomeza kwihanganisha imiryango yabuze ababo bagashaka uko abagororwa basigaye ubuzima bwakomeza ariko bakanakora iperereza ku cyateye iyo nkongi.

Ibikoresho byafashishijwe aba bagororwa n’imfungwa bifite agaciro ka miliyoni zigera kuri 200.