Imiti ifite agaciro ka miliyoni 347 imaze kwangirika
Raporo y’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta yashyizwe ahagaraga ku ikoreshwa ry’imari n’umutungo wa Leta yerekanye ko haguzwe imiti n’ibikoresho byifashishwa mu buvuzi ariko imiti myinshi ikaba imaze kwangirika.
Nk’uko Obadiah Biraro abivuga, ngo hari n’ibindi bikoresho byaguzwe amafaranga menshi ariko bikaba biri aho bidakoreshwa.
Urugero rutangwa ni insinerateri ( incinerator ) yifashishwa gutwika imyanda y’ibikoresho biba byakoreshejwe n’abaganga, aho Leta yashyizemo amafaranga asaga miliyari imwe na miliyoni 700 ariko zose zikaba zitaratangira gukora.
Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta kandi yatunze agatoki MINISANTE ko yaguze ibyuma bikora oxygene ariko nabyo bikaba bidakora, urugero rutangwa ni icyuma gikora oxygene kiri ku bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda bya Butare ( CHUB) yatanzweho miliyoni 700 z’amafaranga ariko ikaba itarigera ikora.
Muri iyi raporo kandi umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta yagarutse ku ivuriro rya Bushenge rimaze imyaka itanu risenyutse kubera umutingito wibasiye intara y’Uburengerazuba mu mwaka wa 2008 ariko rikaba ritaruzura.
Minisiteri y’Ubuzima ngo nta nubwo igaragariza igihe iri vuriro rizuzurira.
Obadiah Biraro kandi atabariza ibitaro bya King Faisal aho abisabira ko Leta yabifasha ikazajya ibiha amafaranga yabifasha mu gukora ibikorwa bimwe na bimwe kuko amafaranga ibitaro byinjiza nta kintu yabifasha.
Ibitaro bya King Faisal ngo byakoze inyigo yo kubaka inyubako nshya kugira ngo byagurwe ariko nyuma yaho hamaze gukorerwa inyigo yatwaye akayabo ka miliyari imwe na miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda igashyikirizwa ibi bitaro mu mwaka wa 2012 ngo nta kintu na kimwe kigaragaza ko iyi nyigo izubahirizwa.
Muri rusange ibigo na Minisiteri bihabwa amafaranga na Leta byagenzuwe habonetse ko amafaranga agera kuri miliyari 15 atigeze agaragazwa uko yakoreshejwe muri aya yose agera kuri miliyari 13 yabonetse muri EWSA.