Gereza ya Rubavu yafashwe n’inkongi y’umuriro, 3 barapfa abandi barakomereka
Gereza ya Rubavu yafashwe n’inkongi y’umuriro, inzego z’umutekano zikora ubutabazi, ariko hari abahitanywe n’uyu muriro, abandi benshi barakomereka.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu, sheihk Bahame Hassan yavuze ko iyi gereza yahiye ahagana saa kumi n’imwe, kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Nyakanga 2014.
Mu makuru y’umugoroba ya televiziyo y’igihugu, Bahame yatangaje ko hapfuye abagororwa batatu, hakomereka abagera kuri 40.
Iyi gereza ihiye ikurikira iya Muhanga yahiye mu kwezi gushize, ariko bwo ku bw’amahirwe ntawahaguye kuko imfungwa zari hanze. (Soma : Gereza ya Muhanga yafashwe n’inkongi y’umuriro, imfungwa zimuriwe mu yandi magereza)
Source: igihe.com
Mbese ngo zirimo gutwikwa na nde bahu?!!!! Aho ntiyaba ari FDRl yahageze? Cg se RNC? Cg se Karegeya?? Mugenzure neza..Mushobora gusanga ari nka Bizimungu Pasteur cg se Mushayidi afatanije na Victoire na Ntaganda!!
Bishobora no kuba ari ba Mihigo Kizito bafatanije na LT Mutabazi kugambirira kwica umukuru w’Igihugu!
Mukore iperereza neza ba Munyuza na Nziza, mushake izo nkozi z’ibibi zigamije kubavutsa agaciro n’umutekano mwazaniwe na Nyakubahwa Kaga Polo!
Kandi murindishe RDF inkiko z’igihugu cyane, kuko abacengezi babaye benshi! Barimo kwisuka nk’amazi mu gihugu!!