Abana 2 b’abakobwa barohamye mu mugezi wa Rusizi bahita bitaba Imana
Mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Mururu , kuri iki cyumweru taliki ya 6 Nyakanga abana babiri b’abakobwa bavukana umwe w’imyaka 9 n’undi w’imyaka 7 y’amavuko barohamye mu mugezi wa Rusizi bahita bitaba Imana.
Umuyobozi w ‘Umurenge wa Mururu Muganga Alain Emmanuel aganira na Umuryango akaba yavuze ko ko aba bana barohamye ari uwitwa Inzobe Gentille na murumuna we Nshuti Fille akaba yavuze ko ibi byabaye nko mu masaasita z’amanywa ubwo ngo aba bana bjyaga kuvoma muri uyu mugezi wa Rusizi ngo uw’imyaka 7 yashashe akajerekani aroga kaza kumucika ahita yibira mu mazi mukuru we nawe ashatse gutabara murumuna we bahise bajyana.
Kuko ngo ari ahantu hegereye umuhanda abantu bahise batabaza haza ubutabazi nyuma y’igihe gito haje kuboneka umurambo w’uwo mwana mukuru nyuma y’isaha imwe haboneka umuto gusa ngo bose basanze bashizemo umwuka.
Ngo ibi bikaba byabaye mu gihe iwabo bari bagiye gusenga nyuma mukuru w’aba bana w’imyaka 13 akabatuma kujya kuzana amazi.
Muganga aka asoza asaba abaturage kugira umuco wo gutabarana nk’uko byahozeho mu muco Nyarwanda ndetse asaba n’ababyeyi baturiye uyu mugezi wa Rusizi kuyajya bohereza abana ku mugezi wa Rusizi ari bonyine kuko ngo ni umugezi wateza impanuka igihe icyo ari cyo cyose.