Kagame niwe wishe Kabila from Dr Théogène Rudasingwa
Mu kiganiro cyabereye i Bruxelles mu Bubiligi tariki ya 31 Werurwe 2012, cyahuzaga ishyaka FDU-Inkingi n’ihuriro Nyarwanda RNC, Bwana Théogène Rudasingwa, umuhuzabikorwa w’Ihuriro Nyarwanda RNC, yongeye guhamya ko Perezida Kagame ari umwicanyi, ko kandi atajya abihakana, avuga kandi ko amahanga nayo amaze kubimenya akaba ari nayo mpamvu amahanga afasha abanyarwanda bahunze akabarindira umutekano. Yashimangiye ko Perezida Kagame ariwe watanze itegeko ryo kurasa indege ya Perezida Habyalimana, ku bijyanye na rapport Trévidic yatangaje ko abo bacamanza b’abafaransa batamurusha kumenya ukuri kuri icyo kibazo kuko yaguhagazeho. Ikindi yatangaje n’uko ngo ari Perezida Kagame ubwe watanze itegeko ryo kwica abasenyeri ba Kiliziya Gatorika biciwe i Gakurazo muri Kamena 1994. Ntabwo yahagarariye aho kuko yanavuze ko Perezida Laurent Désiré Kabila wa Congo nawe yishwe ku itegeko rya Perezida Kagame.
Mushobora gukurikira icyo kiganiro hano hasi
Marc Matabaro
Rwiza News
Edited by Rwema Francis
.
Keep up with a good job……
Ukuntu uyu Rudadingwa ari umugabo mwiza ntiwakeka ko ashobora kugambanira igihugu cye bene aka kageni,yewe koko l’apparence trompe.gusa ntaho bizamugeza kko akenshi umutego mutindi ushibukana nyirawo.
Ibi muvuga ntawe biba bitunguye kko ntakundi mwabaho hanze aho
Mwitonde sha ubu se twe ntitureba, nyangwanabo babonye ubuhungiro, ese wibaza neza ko nubwo atuyoboye imitima yacu itahashiriye. Hora niba urya ukaryama abandi si uko bimeze wangu?
Ariko njye murambabaza cyane, uzajye kwaka akazi urikumwe n’uwabo uzambwira? niba se FARG ari aya abarescape d’accord ubu habuze ikigega cyakwita kubo na kwita victime ngo kibafashe? ubuse sibo usanga bafite amakebo meza uzambaze abo twiganye icyo bakora n’icyo nkora kandi nta na qualification duhuriye. sha Bienvenu niba waravutse cyakoze nyuma yaho sinakugaya kuko ntawubivuga kuko ntawutwumva bariya bagabo ahubwo courage wenda uwo nzibaruka yazabaho nkuko abishaka.