Inkuru Ibaye Impamo Yunusu Habimana Yaje mu Kazi Ko Kwirenza Abahakanya Leta Kandi Ari Kubikolana na Sgt Abou Uwase cyangwa uzwi kwizina Gahigi
Nk’uko byanditswe mu kinyamakuru Inyenyeri News ku italiki 19/06/2014, uyu mugabo
Habimana Yunussu yageze mu Bubiligi ku wa kane taliki 19/06/2014.
Amakuru atugezeho nuko muri gahunda ya Yunussu aza mu Bubiligi, byali biteganyijwe ko azakirwa akanacumbikirwa n’umugabo witwa Jean Pierre RUGERO.
Uyu Jean Pierre ni umugabo uzwi cyane, akaba ali ikimuga, agendera mu kagare (chaise roulante), Jean Pierre akaba kandi ali manager wa Parking nini yishyurwa iherereye Bruxelles aho bita QUARTIER MATONGE.
Ku mpamvu zitarasobanuka neza, Yunussu ageze Bruxelles, gahunda yo kujya gucumbika kwa Jean Pierre yarahindutse ahubwo kuri uwo wa kane taliki 19/06/2014 ahagana mu ma saa kumi n’imwe ahita ajya gucumbikirwa kuw’undi mugabo bali biliranywe witwa MULAMBA Hamissi utuye muli Bruxelles ahitwa Jette kulli address : De Kerkmaeker Straat number 26.
Iyi nzu MULAMBA Hamissi atuyemo ni inzu ifite za appartements nyinshi zikodeshwa muri zo izigera kuli enye zikaba zituwemo n’abanyarwanda.
Kwa Mulamba rero niho Yunussu yashyikiye n’imizigo ye yose niho ili kugeza ubu. – Ku wa gatanu taliki 20/06/2014 Yunussu na Mulamba babonywe n’abantu benshi aho biliwe bagendana muli Bruxelles mu mudoka ya Mulamba yo mu bwoko bwa Renault. – No mu minsi ikulikiyeho, ku wa gatandatu, ku cyumweru no kuwa mbere, ni uko byagenze.
Aba bagabo bombi bava Jette mu gitondo, bakilirwa bagendana mu modoka ahantu hanyuranye muri Bruxelles no mu bindi bice by’u Bubiligi muri gahunda zitarasobanuka neza bagataha Jette mu ijoro.
Ariko hali n’amakuru yizewe agaragaza ko muli week-end ku wa gatandatu bajyanye no mu Bufaransa ahitwa Lille. – Ku wa kabili taliki 24/06/2014, aba bagabo bombi bagaragaye baje mu Budage mu muhango wa gushyingura umudamu w’umunyarwandakazi ukomoka i Nyamirambo uherutse kwitaba imana. – Aho mu budage Yunussu na Mulamba bahavuye kuwa kabiri nimugoroba, aliko ikigaragara ni uko batahise bataha Jette. Bashobora kuba baratashye mu gicuku. – Yunussu na Mulamba bongeye kugaragara muli Bruxelles ku wa gatatu taliki 25/06/2014 aliko noneho batali bonyine mu modoka.
Bari bari kumwe n’undi muntu wa gatatu uvuye i Kigali. Uwo ni umusilikari witwa Aboubacar Uwase ndetse uzwi kwizina GAHIGI (abantu bakunze kwita « Abou ») wahoze mu balinda umutekano wa Jeanette KAGAME Nyiramongi.
Uyu « Abou » nawe turaza kureba uwo ariwe muri make, Aliko iby’ingenzi byo kumenya kuri we ni uko yavuye mu Rwanda abeshye ko ngo yavuye mu gisillikare ahagana muri za 2002.
Ubwo yabanje kuja mu Bwongereza, yaka ubuhungiro, amara igihe ari muri procedure aliko abongereza bamwima ubuhungiro ndetse bashaka no kumusubiza mu Rwanda.
Ubwo yahise atoroka, aza mu Bubiligi naho yaka ubuhungiro, agira chance ibikumwe (finger prints) byari byarafashwe London ntibyagaragara file ye barayakira ndetse ahita abona n’ubuhungiro mu Bubiligi.
Aha ni ngombwa kumenya ko “Abou” nawe yahise ajya gutura muri imwe muri za appartements z’iliya nzu MULAMBA Hamissi atuyemo Jette De Keersmaeker Straat 26.
Abou nawe nyuma yaje kubona ubwenegihugu bw’ububiligi aliko abanje guhura n’utubazo kuko ababiligi ngo bari bamukozeho enquête bagasanga akunze kwijandika cyane mu bibazo by’u Rwanda mu Bubiligi no guhora muri ambassade y’u Rwanda. – Ikindi, uyu Abou nawe mu myaka yose yabaye mu Bubiligi nk’impunzi, nta kazi kazwi yigeze akora.
Yabwiraga service social ko ngo arwaye umugongo, hali amakuru avuga ko ngo mu gihe yali mu balinda Jeanette KAGAME, ngo yaba yarigeze kugirana amakimbirane n’undi musilikare biturutse ku bintu by’mazimwe n’utugambo tw’ubujajwa bakaza kugera aho barwana ngo muri iyo ndwano akaba aliho Abou yaba yarakomerekeye bikomeye umugongo bikaba ngobwa ko ahindulirwa imilimo mu gisilikare.
Nawe rero mu Bubiligi yahabwaga amafranga y’imfashanyo y’impunzi ubundi nawe agakora taxi-bubu aho wabonaga akenshi aba clients be ari abayobozi cyango abakozi ba leta ya Kigali baba baje muri za missions cyango kwivuza mu Bubiligi. – Ikindi cyo kwibutsa, ni uko uyu musilikare Abou igihe yali akili impunzi atarabona ubwenegihugu bw’ububiligi, yagiye mu Rwanda mu bulyo bw’amanyanga (kuko impunzi iba ibujijwe gusubira mu gihugu ikomokamo) anyuze Kampala.
Ubukwe bwabereye I Rwamagana butahwa n’abategetsi benshi bakomeye balimo na Jeanette KAGAME NYIRAMONGI, Cyokora urwo rugo rwa Abou ntirwatinze kuko we n’umugore ubukwe burangiye bahise bagaruka umwe ajya mu Bubiligi, undi mu Bwongereza.
Mu gihe gito cyane, nyamugore yamenyesheje Abou ko abishingutsemo birangilira aho. – Abou yaje kubona ubwenegihugu bw’ububiligi ahagana muli 2011. Nyuma yo kubona Identity card na passeport, nta n’ukwezi yamaze yahise asubiza appartement, agulisha ibyo mu nzu ubundi ahita yigira kuba mu Rwanda. Akigera I Kigali, bahise bamufungulira iduka muli ya nzu ya Rujugiro ubu ni ho akorera. – Ikindi gitangaje ni uko kuva Abou yasubira kuba mu Rwanda, buli gihe iyo Kagame yaje mu Burayi Abou nawe aba yaje buli gihe mu cyumweru kibanziliza ukuza kwa Kagame!! Agasubira I Kigali mu cyumweru gikulikira ugutaha kwa Kagame!!!! Ibyo ni systematic kuva Abou yasubira kuba mu Rwanda, byagaragaye mu ngendo zose Kagame yagiliye i Burayi, haba mu Bwongereza, mu Bubiligi, n’ahandi. Abantu bose barabibona kandi babyibazaho. – Tugarutse Kuli Yunussu, kuli uyu wa kane taliki 26/06/2014, amakuru yizewe aragaragaza ko we na MULAMBA na Abou babonetse bafashe umuhanda weredeza mu majyepfo y’ububiligi muli province ya Hainaut ihana imbibi n’ubufaransa. Babonywe ku muhanda werekeza ahitwa za Charleroi cyango Mons…. – Andi makuru yizewe ni uko kuli uyu wa gatanu taliki 27/06/2014, MULAMBA azaza mu Bwongereza akahamara week-end yose. Ikimujyanye yo ntikiramenyekana.
Niba hali n’uwo bazajyana ntibiramenyekana. Kereka wenda niba azajyana na Abou. Aliko amakuru yizewe ni uko Yunussu we ashobora kuzaguma aho Mulamba yamujyanye muli province ya Hainaut akaba aliho ategerereza kuko umugore wa Mulamba atakwemera gusigarana wenyine n’uwo mugabo mu nzu. Birumvikana. UYU MULAMBA Hamissi ni muntu ki ? Ni umugabo uli mu kigero cy’imyaka 40. Akomoka i Kigali i Nyamirambo ahitwa mu Bilyogo kimwe na Yunussu. MULAMBA amaze imyaka ili hagati y’itandatu n’umunani ageze mu Bubiligi.
Yaje nk’impunzi ahagana muli za 2007 ahunze imanza za Gacaca kuko yali yatumiwe ngo aburanishwe ku byo ngu yaba yarakoze muli génocide ya 1994. Abamuzi benshi bali mu Rwanda bemeza ko icyo gihe rwose yali afite imbunda kuli za barrières. Akigera mu Bubiligi yahise abona ibyangombwa by’impunzi, atangira guhabwa imfashanyo ya leta.
Uyu mugabo aliko akaba ali n’umuntu ukunda cyane ibintu by’amanyanga cyane cyane iyo ali ibijyana ku ifaranga.
Ubwo nyuma y’igihe gito yahise atangira ibikorwa binyuranyije n’amategeko atangira gutwara taxi au noir, ali byo abanyarwanda bamwe ba Bruxelles bise mu giswayire « taxi-bubu » bisobanura « taxi y’ikiragi ». Nanubu iyo myaka yose amaze ni byo agikora kandi agakomeza no gufata amafaranga y’imfashanyo ya leta ahabwa abantu badafite akazi.
Uyu mugabo yabonye ubwenegihugu bw’ububiligi mwaka ushize wa 2013 mu mezi yo hagati aliko ibyangombwa byose : Identity card na passeport abibona ahagana mu kwezi kwa cumi.
Akimara kubona ibyo byangombwa, ikintu cya mbere Mulamba yahise akora kigatangaza abantu bose mu Bubiligi, ni gahunda yo kujya mu Rwanda. Yewe n’abantu bo mu Rwanda babyumvise byarabatangaje kuko bumvaga atabitinyuka azi uko yahavuye.
Nyamara byarabaye kuko ubwo yahise atangira kujya yilirwa muli ambassade y’u Rwanda ku mugaragaro. Nibwo yahise yiyandikisha mu itsinda ly’abantu bo muli diaspora bagombaga kujya mu Rwanda muli gahunda ya « come and see ». N’ubwo we atujuje ibisabwa n’iyo gahunda kuko ubundi ireba gusa abantu bahunze hagati ya 1990 na 1994 naho abali mu Rwanda nyuma ya 1994 ntabwo iyo gahunda ya « ngwino urebe » ibemerera.
Igitangaje rero ni uko Mulamba ambassade y’u Rwanda Bruxelles yamwemereye ikamugulira ticket y’indege ikamukodeshereza na hoteli no kumutunga igihe azaba ali i Kigali kandi atali yujuje ibisabwa muli iyo gahunda ya « come and see ». Uru rugendo kandi Mulamba yatangiye kurutegura ali kumwe na wa musilikare Abou wali uli mu Bubiligi icyo gihe.
Ubwo Mulamba yagiye i Kigali muli December 2013 amarayo hafi ukwezi. Ubwo igihe yali ikigali haje amakuru y’ikinamico ko ngo hali abantu benshi mu Rwanda bamubonye batangira induru ngo afatwe afungwe, ngo birasakuza ndetse biranandikwa cyane kuli za Internet.
Nyamara ntacyo byigeze bitwara Mulamba. Yagumyeyo kugeza igihe yateganyije kirangiye abona kugaruka mu Bubiligi, Aha niho abantu benshi batangiye gusobanukirwa ko Mulamba ashobora kuba yalinjijwa na Abou muli système ndetse abantu benshi batangira kumwishisha.
Ikindi cyatangaje abantu ni uko Mulamba avuye mu Rwanda mu kwezi kwa mbere 2014, yaje afite ibikabyo byinshi cyane kandi ubona asa n’utacyitaye kuli ka kazi ka taxi-bubu yakoraga, ahubwo asigaye yiyilirawa yirukanka mu bagore banyuranye kuko azwiho n’ingeso yo gukunda abagore cyane. Iyo ngeso yayitangiye akili muto ku bulyo afite imyaka 17 alibwo bwa mbere yateye umukobwa inda. Kuva icyo gihe yateye abakobwa benshi amada ku bulyo ubu afite abana bagera kuli 15 yabyaye ku bagore banyuranye, abo bana ukaba ubasanga mu Rwanda, no mu bindi bihugu binyuranye by’Afrika, Amerika, Europe n’ahandi…. Nyuma y’igihe gito avuye muli “come and see”, Mulamba yafashe urundi rugendo mu ntangiliro z’ukwezi kwa gatanu, ajya muli KENYA amara yo u Kwezi.
Ntawe uzi icyali kimujyanye aliko abantu benshi byabateye kwibaza ndetse ne gukomeza gushimangira ko Mulamba nta kabuza yinjiye muli système ya ba maneko b’agatisiko ka KAGAME Urugendo rwa Yunussu na Abou ruje rukulikira urwa Mulamba muli Kenya n’ibyo balimo ubu, birarushaho gushimangira ko nta gushidikanya abo bagabo batatu bali milimo ya za maneko za Kagame zo kugilira nabi abantu hano mu Burayi.
Turakomeza gukulikira no kubagezaho amakuru y’abo bagizi ba nabi… Amakuru yandi menshi aracyaza…. Ndetse tuzabashakira n’amafoto. Kandi abanyarwanda mu Burayi musabwe kuba vigilant cyane.
king power -June 30th, 2014 at 23:36none
Comment author #316354 on Nubwo Kililisi Atakidegembya Hose Umurage Awusigiye Yunusu Habimana Na Abou Uwase B’inyamirambo by INYENYERI NEWS
abanditsi bo munyenyeri muri ibigoryi mu bykuri ko mu meze nkimbwa yirukankana ferrali ni mugerageze kwiga umuga mureke kwikanga baringa biraagaragara ko mutize na gato itangaza makuru ikindi turebye akahise muri mubantu bagize uruhare mu bahitanye imbaga y abatutsi ni mureke ubuhezanguni ko ntacyo buzabagezaho ko mwabonye aho bubagejeje .ese mubona mutandukahiyehe na r.t.l.m muri 1994 ko yamaze aba b urwanda ndangize mbabwirako ikibazo atari kagame ahubwo ni mu mwitwe yanyu .we arubaka ntabwo asenya .
amatiku yanyu aseny kurusha imbunda ko niyo mitarimba muzanye igiye kumara abantu baca umugani ngo kora ndebe iruta vuga numve .mureke mulamba younnussu n abou mubahe amahoro kabisa
Kagame afite ikibazo, gukoresha umunu nka Mulamba wo Kwamahulidi nukubura icho wakora.
abanditsi bo munyenyeri muri ibigoryi mu bykuri ko mu meze nkimbwa yirukankana ferrali ni mugerageze kwiga umuga mureke kwikanga baringa biraagaragara ko mutize na gato itangaza makuru ikindi turebye akahise muri mubantu bagize uruhare mu bahitanye imbaga y abatutsi ni mureke ubuhezanguni ko ntacyo buzabagezaho ko mwabonye aho bubagejeje .ese mubona mutandukahiyehe na r.t.l.m muri 1994 ko yamaze aba b urwanda ndangize mbabwirako ikibazo atari kagame ahubwo ni mu mwitwe yanyu .we arubaka ntabwo asenya .
amatiku yanyu aseny kurusha imbunda ko niyo mitarimba muzanye igiye kumara abantu baca umugani ngo kora ndebe iruta vuga numve .mureke mulamba younnussu n abou mubahe amahoro kabisa