Visa zakwa ku mupaka w’u Rwanda na RDC, igihombo ku karere k’ibiyaga bigari
Byaratunguranye ku Abanyarwanda bambukiranya umupaka bajya i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kumva gahunda iki gihugu cyatangiye yo kubishyuza Visa baba ari abagiye gucuruzayo, abanyeshuri, abakozi n’ibindi.
Ubuyobozi bwa RDC buteranya ko abanyeshuri bazajya bishyuzwa amadorali 30, abacuruzi baciriritse bakazajya bishyuzwa amadolari 50, naho abafite akazi bakorera muri iki gohugu bakishyuzwa amadolari 250.
Iyi gahunda yatangiranye no ku wa Kane tariki 24 Kamena 2014, ikurikiranye n’iyatangiye ku wa 21 Mata uyu mwaka aho Abanyarwanda bambukira ku mupaka wa Kamembe ujya i Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo bangiwe kwambuka batabanje kwishyura Visa.
Kuva icyo gihe abanyeshuri basabwa kwishyura amadorari 35 naho abakozi n’abacuruzi barasabwa amadorari 55 kuri viza imwe bivugwa ko binyuranije n’amategeko agenga ubufatanye bw’ibihugu bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari.
Ingaruka z’izi Visa zatswe mu buryo butunguranye zirabarwa ku Banyarwanda, ba mukerarugendo ndetse bikanagaruka ku busugire bw’igihugu cya Congo ubwacyo.
Ibinyamakuru bitandukanye byandika ku bukerarugendo, bigaragaza ko Visa RDC igenda ishyiraho mu buryo buhutiyeho kandi butunguranye bituma “Iki gihugu gikomeza guhabana n’iterambere rituruka ku bukerarugendo”.
Nk’uko bikomeje kugaragazwa, gahunda yo kwaka Visa irakomeje haba ku mipaka ya RDC n’u Rwanda na Uganda, bivugwa ko byagabanyije umuvuduko w’abakerarugendo basuraga Pariki y’igihugu ya Virunga n’Ikirunga cya Nyiragongo.
Visa yaje yiyongera ku isura y’umutekano muke iki gihugu gisanganwe bikomeje kubonwa nk’imbogamizi ku iterambere ryose rishobora guturuka ku bukerarugendo, cyane ko hari umubare munini w’abakerarugendo waturukaga muri ibi bihugu werekeza i Goma cyangwa i Bukavu.
Iyakwa rya Visa ku Banyarwanda no ku Bagande binavugwaho kudindiza ubucuruzi, cyane ku bafite igishoboro gito, kuko hari abagiraga urugenzo rutagera no ku madolari basabwa kwishyura Visa y’umwaka umwe mu gihe benshi bari bamenyereye kwambukira ku rwandiko rw’inzira (Laissez-passer) gusa rwishyurwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 ku myaka ibiri.
Abaturage bakunda gukoresha umupaka w’i Rubavu bambuka bajya i Goma babarirwa mu bihumbi 30 ku munsi. Benshi bamaganye imyanzuro ya RDC banatanga inama zigaragaza ko atari bo bonyine bafite inyungu ku buhahirane busesuye n’abanyekongo.
Umwe muri bo yagize ati “ Hari uburyo bwateguwe binyuze mu CEPGL (Umuryango w’ubukungu w’ibihugu bigize akarere k’ ibiyaga bigari/Communaute Economique des Pays des Grands Lacs) aho ibiciro bya Visa bikwiye kwakwa habayeho ubwumvikane bw’ibihugu bireba. Ibyo RDC iri gukora ni ibyayo ku giti cyayo”.
Yakomeje agira ati “ Bakwiye kwibuka ko ibicuruzwa byinjira n’ibisohoka mu Burasirazuba bwa Congo byoroherezwa n’imipaka ifunguye ndetse n’ubucuruzi butagira inzitizi”.
Abacuruzi bavuga ko Goma ari umwe mu mipaka migari yinjiriramo amakamyo n’ubundi bwoko bw’ubucuruzi kimwe n’indi mipaka na Uganda Ishasha, Mpondwe cyangwa Arua.
Uretse no kuba hambukira ibicuruzwa, hari byinshi bijyanye n’iterambere abanyekongo bigira ku binjira mu rwego rw’ubucuruzi cyane ko iki gihugu gifite ibyaro byinshi bigituwe n’abaturage bakibayeho mu buzima beshi bita ubw’ahahise kuko buhabanye n’iterambere rijyanye n’aho Isi igeze.
Hibazwa uko ubucuruzi bwagenda mu gihe buri kamyo iva muri RDC yajya yakwa amadolari 250 inyuze mu Rwanda cyangwa Uganda yerekeza i Mombasa ! Impuguke mu by’ubucuruzi zigaragaza ko bishobora kwangiza urwego rw’ubucuruzi nyamukamipaka mu karere kose.
Kwaka Visa bihuzwa n’igitero ingabo za Congo zagabye zigatsindwa
Benshi bakomeje gukeka ko kwaka Visa ku bajya i Goma bifitanye isano n’umuwuka mubi waranzwe hagati y’u Rwanda n’iki gihugu muri uku kwezi, aho ingabo za Congo (FARDC) zagerageje kwinjira ku butaka bw’u Rwanda bitemewe zigasubizwayo habaye imirwano yahitanye batanu muri zo.
Nti bwari ubwa mbere izi ngabo zije ku butaka bw’u Rwanda kuko Abanyarwanda baturiye umupaka bahora bataka ko zikunda kuza zikabatwarira amatungo akenshi aba aragiye ku mupaka, hakaba n’abafatiwe ku butaka bw’u Rwanda inshuro zigera kuri esheshatu bagafashwa guzubizwayo ku bufatanye bw’ingabo z’akarere zishinzwe kugenzura imipaka EJMV.
Tariki 30 Mutarama 2014, ubwo Impuguke n’abashakashatsi ku iterambere rya CEPGL zateraniraga i Rubavu zagaragaje ko “umwiryane karande muri aka karere ari wo mbarutso y’ubukene budashira mu bihugu by’ibinyamuryango by’aka karere”.
Izi mpuguke zagaragaje ko RDC ari igihugu kibonekamo uruhuri rw’ibibazo bituruka ku ntambara z’urudaca, ziterwa n’imitwe yitwaje intwaro ivuka buri gihe, inyeshyamba FDLR zimaze imyaka 20 zihacumbikiwe nyuma yo gukora Jenoside mu Rwanda, n’ubushake buke bwaranze Guverinoma ya RDC mu kwambura intwaro iyi mitwe ivuka umusubirizo.
Impuguke zagaragaje ko kuva CEPGL, igizwe n’ibihugu bitatu ari byo u Rwanda, RDC n’u Burundi, yashingwa mu 1976 yagaragaje intege nke mu gukurikirana ibibazo biboneka mu bihugu by’ibinyamuryango.
Mu kiganiro Minisitiri w’ Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane akaba n’Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yagiranye na Radiyo Rwanda mu minsi ishize, yagarutse ku kibazo kiri hagati ya RDC n’u Rwanda yerekana ko gifite umuzi wo kuba RDC yaracumbikiye FDLR yasize ikoze Jenoside mu Rwanda.
Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kubahiriza ingengagaciro n’inyungu zarwo hakorwa ibishoboka byose ngo rubane n’ibihugu by’amahanga cyane cyane ibikibujijwe amahoro n’isura byambitswe no gukorana na FDLR mu buryo butandukanye.