Kuri Leta ya FPR Ambasade ntabwo zikiri ibiro bishinzwe kunoza imibano y’u Rwanda n’ibihugu zatumwemo ahubwo nkuko tumaze kubimenyera zabaye indiri yo gupangiramo uburyo leta ya FPR yahitana abanyarwanda b’impunzi batayishyigikiye babarizwa mu bihugu binyuranye

Muri za Ambasade z’u Rwanda iyaciye agahigo ni iya Pretoria muri Afrika y’Epfo, atari ukubera ko yahawe abagabo b’intwari kurusha abandi ahubwo ari ukubera gusa ko igihugu cya Afrika y’Epfo cyahungiwemo n’abanyarwanda batinywa cyane ne FPR ya  Kagame.

Mu bahigwaga bukware harimo General Kayumba Nyamwasa, na Nyakwigendera Intwari y’u Rwanda n’abanyarwanda Col Patrick Karegeya.

Iyi Ambasade rero akazi kabisha yarakabashije, nkuko mubyibuka mu isoza ry’umwaka wa 2013, nibwo Intwari Col Patrick Karege bamwambuye ubuzima bamuhotoreye muri iki gihugu cya Afrika y’Epfo.

Imanzi yagabiwe kurama na Nyribiremwa ariwe General Kayumba Faustin Nyamwasa bamwigombye inshuro 4 zose, basanga ikiganza cy’Imana kimurinze kitanyeganyega na busa, uko baje bakubita igihwereye ba Nyaguhwera izuba rirenga mu misozi 1000. Abo banyagwa sinabavuma kuko nahawe amasakaramentu, ariko ntibabura kugenda bikubura ubu, ubu ibyitso byabo muri Diyasipora byirirwa bibundabunda byiciye mu muryango nyarwanda muri Afrika y’Epfo!

Ngarutse ku biro by’ubwicanyi bya Visenti Karega ka Karega, ubu asigayemo wenyine n’abagore 2, imiborogo ngo ni yose…. Agafaranga ngo Kigali ntikikarekura, uko amakuru atugeraho ngo n’ubwo aho bipfira ari henshi, mu mpamvu zikomeye harimo ngo kuba batarashoboye kwivugana benshi mu bo batumwe, by’agahebuze ngo kuba General agihumeka kuri ntakarakorwa (aha ndavuga General Kayumba Nyamwasa)

Abasabwe gutanga uburozi ntibabushohoje harimo n’abo basabaga kwikora munda bakivugana ababo bwite ngo bakunde bagororerwe n’ingoma ngome!!!

Ibi mvuga si amakabyankuru, abakurikira mwarabyisomeye mu buhamya ku ku mbuga nkoranya mbaga (za Internet) abandi mukurikira ibiganiro mwiyumviye icyitwa special assignment n’ibindi nka za Video zatambutse abayobozi bakuru b’igisirikara bajya mu biciro n’abo basabaga gukaraba inkaba nk’aho bo bava ayera!

Inkuru igezweho ubu rero ni uko Ambasade yagabiwe Karega Mwene Karega ikigega cyahubanganijwe n’abahoze bamwungirije amafaranga bayashora mu bikorwa bibisha batanashimiwe, uretse induru bahawe umunsi igihugu cya Afrika y’Epfo cyatangarizaga isi yose ko birukanywe ku butaka bwayo bakagenda kibuno mpamaguru bagasiga mwene Karega mu cyeragati nk’ururimi.

Biravugwa rero ko ambasade ifitiye imyenda myinshi abayikorera za serivisi zimwe na zimwe ndtse ngo n’imisoro yagombaga kwishyura akarere ka Tshwane mu mujyi wa Pretoria aho ibiro by’izo nkoramaraso biri!!!

Abakurikiranira hafi iby’iyo ngoma ngome ya Kagame na Karega intumwa ye, bavuga ko ngo irimo gutakambra Ministeri y’Imari mu Rwanda ngo ikubite inkoni izamba!

Abanyeshuri barihirwaga na Leta muri za Kaminuza zinyuranye nabo ngo barebeshejwe indege, ngo bagombera gutakambira ibiro bya Ministiri w’intebe kugira ngo babashe guhabwa intica ntikize yabo, nyuma ariko ngo baje kwishyurwa, ari ngo bibateranya na Diregiteri General muri Ministeri y’ubuzima ngo batumye I bukuru bamureba nabi da, uyu Diregiteri Generali yandikiye abanyeshuri ibaruwa ibatuka cyane, cyakora Dogiteri Visenti Biruta umuganga w’umungogo wagororewe Minisiteri y’uburezi agateshwa kuvura abarwayi yabaremye agatima abasaba kwima amatwi iriya baruwa y’agasuzuguro bandikiwe n’uriya mu DG dore ko ngo na Muganga Biruta atinya icyo kigirwamana cy’umu Deregiteri Generali kuko ngo ashobera nawe kumwubikira imbehe akaba yasubizwa gusuma abarwayi ku Muhororo, ngo kuko uriya Muderegiteri General kwa Kagame yinjira adakomanze!

Ibyo nabyo murumva ko biteye ipasi aho Nyakubahwa Muganga Minisitiri w’uburezi ahukwa Deregiteri Generali ngo kuko amurusha kugera mu gikari kwa Kagame!!!!

Hagati aho ariko n’ubwo muri ambasade rukinga bane (ntimumbaze aho undi bamukura kuko ubu hari gusa Karega n’abagore 2, buriya wasanga biyambaza umunyafurika y’Epfo)

Ngarutse ku kigega cya ambasade kitakibasha kwiyishyurira abo kigirira imyenda, amafaranga ngo yamazwemo n’uwari umujyanama wa mbere wa Ambasade wari yarigize Maneko mukuru, akarara mu kabari agambana, intore n’intorekazi zazo zagize iminsi mikuru y’amavuko akaba ari we uyikoresha, ubu biravugwa ko n’aho abundaraye I Kigali yirirwa ahamagara abantu ku materefoni ngo abasaba za Nimero za Terefoni z’abantu bo mu Ihuriro Nyarwanda RNC, tukaba tutibaza icyo abashakira ntituramenya niba ashaka kuyoboka RNC, cyakora njyewe ntarampamagara kandi ntiyasibaga kumpamaga mu iterabwoba ryinshi ubwo yari akiri ku kazi muri Afrika y’Epfo ngo ashaka kumpa ibiraka byo kugurira ambasade ibikoresho by’isuku bitanashoboraga no kuvamo inyungu ya litiro 2 za lisansi.

Njyewe gusa kuri ubu armutse ampamagaye namubwira ko atari ngomba kwakira ikarita ya RNC muri Afrika y’Epfo, nshobora kumuhuza n’abahagariye Ihuriro mu ntara zo mu Rwanda bakabimufashamo!

Tugarutse ku banyeshuri b’abanyarwanda bari muri za Kaminuza  muri Afrika y’Epfo, bajyaga banyuzamo bakaza gusaabana n’abandi banyarwanda ubu barabibujijwe kandi si ko bose ari intore, niba ari n’ikibazo cy’ubukungu bwifashe nabi turacyabakunda ni bagenzi bacu, igihe bazabohorerwa tuzabaha ikaze, kuko Leta ngome umunsi yarimbutse izarimbukana abijanditse mu bibi byayo gusa, ku banyarwanda b’inyangamugayo ubuzima buzakomeza, nta mpamvu yo kwishishanya.

 

Claude Marie Bernard Kayitare