AMAYOBERA : Ni nde ukwiye kubazwa irengero ry’akayabo kari kagenewe umushinga Diaspora Bye Bye Nyakatsi muri Bugesera ?
Hashize imyaka 4 hatangijwe umushinga wiswe Diaspora Bye Bye Nyakakatsi, wari ugamije kubaka umudugudu w’icyitegererezo mu Karere ka Bugesera. Kuva icyo gihe hatangiye gukusanywa inkunga hirya no hino ku isi, ariko kugeza uyu munsi akayabo k’amafaranga ntawe uzi irengero ryayo, biranagoye kumenya uwabazwa impamvu z’idindira ryawo.
Iby’uyu mushinga byabaye inzozi ku bari bijejwe gutuzwa heza
Iki gitekerezo cyari cyagizwe n’abanyarwanda baba mu mahanga mu mwaka wa 2009, bifuzaga kunganira Leta muri gahunda yo guca inzu za Nyakatsi, aho bari bahisemo guhera mu Karere ka Bugesera, bakahubaka umudugudu w’icyitegererezo.
Iki gitekerezo cyari cyakiriwe neza na Leta y’u Rwanda.
Ubwo iki gitekerezo cy’abanyarwanda baba mu mahanga cyagezwaga kuri Leta y’u Rwanda cyakiriwe neza, ndetse Leta iranagishyigikira. Amafaranga yose yari ateganyirijwe uyu mushinga yose yanganaga na Miliyari ebyiri n’igice (Miliyari 2,5)
Muri iki gikorwa Akarere ka Bugesera kiyemeje gutanga umusozi Mu Murenge wa Lilima ahagombaga kubakwa amazu 504, Minisiteri zitandukanye n’ibigo bya Leta byiyemeza gutera inkunga uyu mushinga, ndetse n’abikorera biyemeza gushyigikira iki gikorwa.
Inkunga nyinshi zemewe n’izatanzwe nta wuzi irengero ryazo.
Ku ikubitiro ubwo hatangizwaga iki gikorwa ku mugaragaro tariki ya 24/04/2010 mu Karere ka Bugesera, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo yatanze mu izina rya Miniseteri Miliyoni 8. Uwo munsi ibigo bitandukanye harimo Minisiteri y’Ingabo bemeye inkunga z’ibikoresho bitandukanye byose byageraga kuri Miliyoni 64, harimo Miliyoni 15 zemewe n’Umuryango JCI.
Mu kwezi k’ukuboza 2010, ku bufatanye n’Urugaga rw’abakorera PSF, abanyarwanda baba mu mahanga bateguye impurikagurisha ryari rigamije gukusanya amafaranga azafasha muri uyu mushinga.
Minisitiri Mushikiwabo, n’uwari ukuriye Diaspora Gustave Karara, ubwo batangizaga imurikagurisha rigamije gushakisha inkunga yo kurwanya Nyakatsi
Muri iyi Expo havuyemo inkunga ingana na Miliyoni 100 zagombaga kwifashishwa mu gutangiza ibi bikorwa byo guca Nyakatsi. Nubwo andi makuru dufite avuga ko hashobora kuba haravuyemo arenze aya yagaragajwe.
Nyuma gato y’iri murikagurisha tariki ya 28 Mutarama 2011, uruganda BRALIRWA rwatanze inkunga yo gushyigikira iki gikorwa ingana na Miliyoni 21, zishyikirizwa ubuyobozi bwa Diaspora na Minaffet yari ihagarariwe na Masozera Robert wari umuyobozi muri iyi Minisiteri ushinzwe abanyarwanda baba mu Mahanga.
Ubwo BRALIRWA yatangaga inkunga yabo ya Miliyoni 21, (uhereye ibumoso ku ifoto ; uhagarariye BRALIRWA, Robert Masozera na Dr. Isamaiel BUCHANAN
Usibye izi nkunga dufitiye gihamya, hari andi mafaranga menshi yagiye akusanywa n’abanyarwanda baba mu mashyirahamwe hanze y’u Rwanda, harimo nk’abanyarwanda baba muri Zambia batanze miliyoni 18, hakaba haragiye habaho n’ibitaramo bitandukanye byari bigamije gukusanya ayo amafaranga yo gushyigikira uyu mushinga. Gusa ayo twashoboye kubara mu mibare dufitiye inyandiko agera kuri agera ku mafaranga agera kuri Miliyoni 185, utabariyemo ayo tutaboneye ibimenyetso mu nyandiko n’ayavuye mu bitaramo n’inkunga zo mu mahanga.
Mu nkunga zose zabonetse Akarere kaBugesera kahawe Miliyoni 30 zitajyanye n’umushinga wari uteganyijwe.
Muri izi miliyoni zisanga 200, Akarere ka Bugesera kari umugenerwabikorwa muri uyu mushinga, kahawe Miliyoni 30 nazo zikoreshwa ibidafite aho bihuriye n’umushinga wari uteganyijwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Rwagaju Louis aganira na Mukuruki.com yavuze amafranga bahawe yubakishijwe amazu 10 y’abantu birukanywe muri Tanzania, mu Murenge wa Rweru mu Kagali ka Nemba. Ati“ngira ngo habonetse ubushobozi buke butuma twubaka aya mazu, uriya mudugudu wari uteganyijwe ntago wakozwe abantu ntibitabiriye gutanga amafaranga menshi, uriya mudugudu wari mwiza cyane ariko wari uhenze” Rwagaju asubiza umunyamakuru wacu.
Nyamara n’ubwo Umuyobozi w’Akarere avuga ko babwiwe ko ubushobozi butabonetse, aya mafranga menshi agaragara ko yabonetse nkuko twabigaragaje hejuru, ntihagaragara icyo yakoreshejwe kandi yaravuye mu mbaraga n’ubwitange bw’abanyarwanda.
Ikindi ni uko icyo aya mafaranga yaragamije akusanywa, si cyo yakoreshejwe, kuko muri 2010 hariho gahunda yo gufasha abatishoboye b’abakene ndetse baranasuwe n’aba banyarwanda bo mu mahanga na Minaffet bizezwa kubakikirwa no gufashwa kuva muri 2010, imyaka ibaye ine barijejwe ibitangaza, none bakaba barahisemo kubakira abavuye muri Tanzania mu mwaka ushize.
Ibi biravugwa mu gihe tuzi ko hagiye habaho gahunda yihariye muri buri Karere yo gutuza abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya mu mwaka w 2013. Kuri iki kibazo umwe mubari bakuriye uyu mushinga utangira akaba yari no muri Komite y’abanyarwanda baba mu mahanga Dr. Ismaiel Buchanan asanga atari byo, kuko ntaho bihuriye n’intego batangiranye. Ati “inkuru zivugwa ko inzu zari ziteganijwe kubakwa harimo n’amazu y’ubakiwe impunzi zaturutse muru Tanzania, rwose ibyo bivugwa ntaho bihuriye na project kuko izo mpunzi zaje mu Rwanda nyuma yuko uyu mushinga utangira kandi ushyirwa mu bikorwa” Dr. Ismaiel asubiza makuruki.com
Kuri iki kibazo Umuyobozi ushinzwe imiturire muri MINALOC, Bwana Kampayana Augustin yatangarije makuruki.com ko kuri ubu nyakatsi yarangiye mu gihugu nta hakibarizwa nyakatsi, gusa Kampayana kuri we asanga amafaranga icyo yaba yarakoreshejwe cyose uko yakabaye mu gutuza abanyarwanda cyakabaye kirimo. Gusa kuba haratanzwe miliyoni hafi 200 Akarere kagahabwa 30 asanga ari ikibazo cyakwiye gukurikiranwa n’inzego zishinzwe kugarura ibya rubanda. Kampayana Avuga ko uruhare rw’aba banyarwanda rwari ubuvugizi n’ubukangurambaga, ariko abaye yarakoreshejwe nabi asanga byaba ari ikibazo.
Ministeri y’ububanyi n’amahanga ibivugaho iki ?
Kuri iki kibazo twashatse kumva icyo ku ruhande rwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ibivuga, tuvugana na Gahamanyi Parfait ushinzwe Ishami ry’abanyarwanda baba mu mahanga, maze atangariza makuruki.com ko ayo mafaranga yose atari ayazi, ko amafaranga azi ari miliyoni 30 zashyikirijwe Akarere ka Bugesera. Gahamanyi Parfait avuga ko yaje muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga uyu mushinga waramaze gutangira. Tubamenyeshe ko uyu Gahamanyi Parfait yasimbuye Robert Masozera wari ushinzwe iri shami, ubu akaba ahagarariye u Rwanda mu gihugu cy’ububirigi.
Nyamara ariko n’ubwo ku ruhande rw’abashinzwe Diaspora bavuga ko ayo bazi ari Miliyoni 30, ntibyakumvikana kuko iyi Minisiteri ubwayo yatanze Miliyoni 8 ku ikubitiro, ikanakira Cheque ya Bralirwa ya Miliyoni 21, ndetse na Minisitiri w”ububanyi n’amahanga ubwe akaba ari we wafunguye imurikagurisha ryavuyemo miliyoni zirenga 100.
Ku ruhande rwa Komite ya Diaspora Nyarwanda, twavuganye na Dr. Ismael Buchanan wari umunyamabanga w’iri huriro ry’abanyarwanda baba mu mahanga (RDGN), maze atubwira ko iki kibazo gikwiye kubazwa Komite iriho uyu munsi, nubwo tutabashije kubona n’umwe mu bagize Komite nshya.
Dr. Ismaiel tumubajije icyaba cyarateye imigendekere mibi y’umushinga no kutagerwaho, maze atubwira ko bagiye bagiramo ingorane zitandukanye. Ati “ ingorane twari dufite mu gucunga uyu mushinga harimo kutagira Komite ihoraho bitewe nuko twe muri diaspora tuba turi mu bihugu duturukamo akenshi, ugasanga nta mwanya uhagije wo gukurikirana ibintu bityo ugasanga zari imbogamizi. Imbogamizi ya 2 ni ukutagira abakozi bahoraho bakorera umushinga. Iya gatatu ni uko abantu bamwe bemera inkunga ariko ugasanga zidatangwa mu gihe bityo bikadindiza itangizwa ry’umushinga n’ibindi”.
Twagerageje no gushaka uwaba ari muri Komite ya Diaspora nyarwanda y’ubu ngubu, turamubura, kuko aho bari bafite icyicaro cyabo kuri KBC twasanze batakihakorera ndetse nta na telefone twabashije kubona z’uwo twabaza.
Hakekwa ko haba harabayeho imicungire mibi muri uyu mushinga.
Nubwo inzego zose twavuganye na zo zisa naho zitagaragaza kutamenya amafaranga nyayo yabonetse, abo twaganiriye badashaka gutangaza amazina yabo bavuga ko hashobora kuba harabayeho imicungire mibi y’amafaranga yabonetse, kuko nayemerwa ko yatanzwe batagaragaza icyo yakoze yose.
Andi makuru dufite ni uko muri aya mafaranga hafunguwemo ibiro bya Diaspora (Permenant Secretariat). Akaba yarakoreshwaga mu guhemba abakozi n’ibikoresho bya biro, ariko kuri ubu ikaba yaramaze gufungwa.
Mu gihe andi makuru atugeraho avuga Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yahaye RDGN Miliyoni 15 ubwo bafunguraga biro, bagombaga gukoresha mu mezi atandatu. Hakaba hibazwa impamvu baba barahisemo gukoresha amafaranga y’umushinga mu gihe bahawe ayo gutangira.
Nyamara ibi byose byaje mu gihe inyigo zose zari zaramaze gukorwa n’igishushanyo mbonera cyarakozwe. Societe yari yarahawe akazi ko kubaka uyu mudugudu yari isosiyete y’abanyamerika yitwa Lod Star. Iyi societe Load Star ikaba nayo yari yaranatanze inkunga yayo yo kubaka amazu 12 muri 504.
Mu gihe tumenyereye ko inzego za Leta zivugwaho gucunga nabi ibya rubanda zikurikiranwa na Komisiyo ishinzwe umutungo wa Leta n’inzego z’ubucamanza haribazwa uzabazwa irengero ry’aya mafaranga yavuye mu banyarwanda, hagati ya Diaspora, Minisiteri ibareberera y’ububanyi n’amahanga n’izindi nzego zarebwaga n’iki kibazo.
Tuzakomeza kubakurikiranira iki kibazo, nkuko twijejwe n’Umuyobozi ushinzwe imiturire muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu , Bwana Kampayana Augustin, ko agiye gukurikirana iki kibazo akazaduhaho amakuru arambuye.