Umuyobozi w’ibikorwa by’ubuvuzi mu ngabo z’u Rwanda yitabye Imana
Inkuru dukesha ikinyamakuru umuseke.
Dr Charles Murego wari umaze imyaka irenga 10 ari umuyobozi w’ibikorwa by’ubuvuzi mu ngabo z’u Rwanda yitabye Imana mu mpanuka y’imodoka yabereye mu karere ka Nyamagabe mu Ntara y’amajyepfo ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri.
Nubwo ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda butaragira icyo butangaza kuri iyi nkuru, amakuru agera k’Umuseke aremeza ko uyu muganga wari inzobere mu kubaga amagufa yitabye Imana avuye mu bikorwa Ingabo z’u Rwanda zirimo bya ‘Army week’ aho ziri guha ubuvuzi abaturage zibasanze hafi y’aho batuye.
Amakuru ava ku bamuzi bavuga ko yari umuganga witanga cyane kandi wakundaga umurimo we.
Yitabye Imana mu mpanuka y’imodoka ya RDF ku muhanda wa Musange – Gasaka uva ku bitaro bya Kaduha.
Amakuru y’impanuka yahitanye Dr Murego yemejwe n’umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda ishami ry’umutekano wo mu muhanda Supt Jean Marie Vianney Ndushabandi, wavuze ko ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu imodoka ya Toyota Hilux yakoze impanuka mu muhanda uva ku bitaro bya Kaduha, aho yarenze umuhanda ikagonga igiti.
Amakuru Umuseke ukesha inzego z’ibanze mu murenge wa Kaduha aravuga ko imodoka yari itwaye uyu muganga yagonze igiti cyari cyatemwe kigasigwa mu muhanda kandi mu ikorosi. Nyuma yo kugonga iki giti yaguye munsi y’umuhanda mu murima w’amasaka.
Iyi mpanuka niyo yahitanye Dr Charles Murego wagejejwe ku bitaro bya Kaduha ariko akitaba Imana hari gukorwa ubutabazi ngo agezwe n’indege ku bitaro bya gisirikare by’u Rwanda i Kigali.
Uwari umutwaye akaba nawe yakomeretse cyane.
Igice cy’ibikorwa by’ubuvuzi cy’ingabo z’u Rwanda muri iyi minsi kiri mu bikorwa by’ubuvuzi ku buntu ku baturage mu bice bitandukanye by’igihugu. Ibikorwa uyu muganga yarimo nk’umuyobozi.
Dr Charles Murego yabaye mu buyobozi bw’icyari ishuri rikuru ry’ubuzima rya Kigali (KHI) ubu kinjijwe muri Kaminuza y’u Rwanda.
Dr Murego yize iby’ubuganga muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda. Aza gukora amasomo yihariye nk’umuganga mukuru mu buvuzi bwo kubaga udutsi duto tw’impuzangingo no kubaga imvune zitandukanye zirimo n’iz’aba ‘sportif’(ibyitwa Orthopedic surgery) yigiye muri Kaminuza ya Pavia mu Ubutaliyani, kubaga udutsi duto cyane hakoreshejwe ibyuma bya microscope, yigiye muri Kaminuza ya Montpellier mu Bufaransa.
Uyu muganga yari afite kandi impamyabushobozi zitandukanye muri gahunda zo kuranya no kwita ku bafashwe n’icyorezo cya SIDA yavanye muri Africa y’Epfo n’i San Diego muri California,USA.
Mu myaka irenga 10 ishize, yari umuyobozi wa serivisi z’ubuvuzi mu ngabo z’u Rwanda. Akaba by’umwihariko yakurikiranaga ibikorwa byerekeranye no kurwanya SIDA bikorwa na serivisi z’ubuvuzi bw’ingabo z’u Rwanda.
Dr Murego, yakoraga kandi nk’umujyanama mu by’ubuvuzi wa Ministre w’ingabo mu Rwanda, akaba yari n’umwe mu bagize ihuriro ry’inzobere mu kubaga ryo mu duce tw’uburasirazuba, hagati n’amajyepfo ya Africa.
Nubwo yari mu bayobozi bakuru b’iyi gahunda, Dr Murego yitabye Imana ava mu bikorwa by’ubuvuzi ku buntu ingabo z’u Rwanda ziri gukora zisanze abaturage iwabo mu byaro.
Photos/Usarmyafrica
UMUSEKE.RW