Itezwa cyamunara ry’ inzu yahoze ari iya Kabuga ryagaragayemo uburiganya
Mu rwego rwo kugurisha imitungo itagira nyirayo mu gihugu, ku wa mbere tariki ya 23 Kamena 2014, inzu yahoze ari iya Kabuga iherereye mu mujyi rwagati yatejwe cyamunara ariko benshi mu bashoramari bifuzaga kuyigura batashye bimyiza imoso, dore ko bavugaga ko hajemo uburiganya.
Ubwo iyi cyamunara yakorwaga, umunyamakuru wacu yanyarukiye aho yaberaga ariko asanga bagishingura ibirenge. Ariko impumeko yasanze aho ni uko abashoramari batanyuzwe n’ iryo piganwa bitewe n’ uko ko ngo abari babishinzwe baje bameze nko kuza kurangiza umuhango.
- Umuhesha w’inkiko ngo ntiyakurikije amategeko hari abo yimye amahirwe
Umwe mu bo twasanze aho wanze ko amazina ye ajya mu bitangazamakuru, yadutangarije ko iryo piganwa ryatangiye bagatanga akanya ko gupiganwa ariko uwa mbere wamanitse ukoboko yahise avuga miliyoni 290 bityo bahita bemeza izo mu gihe hari abandi bashakaga no kuyakuba kabiri ariko bimwa umwanya.
Yagize ati: “iyi cyamunara ntiyigeze itangazwa nk’ uko byari bisanzwe, hapiganwe umuntu umwe mu gihe twari duhari turi benshi, ariko nta jambo twahawe ngo dupiganwe dore ko miliyoni 29 harimo benshi bari kuzirenza bakaba banazikuba 2 cyangwa gatatu.
- Amategeko yemerera abatanyuzwe gusaba ko icyamunara cyateshwa agaciro iyo bafite ibimenyetso by’ amategeko atarubahirijwe
Nyuma yo kumva umwuka wari ahabereye icyamunara twashatse kuvugana n’ umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Nyarugenge iyo nzu iherereyemo, ariko ntitwabasha kumubona, tuvugana n’ umwe mu bahesha b’ inkiko utashatse ko tumutangaza amazina, atubwira ko hari amategeko agenga icyamunara, ko abashaka kugura biyandikisha, bagatanga ibiciro byabo, kandi ko iyo hagize ubangamirwa n’ ibikozwe yitabaza inkiko zibifitiye ububasha.
Emmanuel Nsabimana – imirasire.com