Muri raporo yashyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi mu mpera za Gicurasi uyu mwaka ku ikoreshwa ry’imari n’umutungo wa Leta mu mwaka wa 2012/2013, Umujyi wa Kigali nawo wagaragaweho kutagaragaza inzira zinoze amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari imwe yakoreshejwemo.

Nk’uko raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ibigaragaza, Umujyi wa Kigali wagaragaweho amakosa atandukanye harimo kugira ibitabo bitagaragaza neza uko amafaranga yagiye yinjira n’uko yasohotse n’ibindi.

Raporo y’ Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta igaragaza ko amafaranga agera kuri miliyoni 101 z’amafaranga y’u Rwanda yakoreshejwe mu kugura ibikoresho ariko ntibigaragazwe mu bitabo by’ibaruramari.

Amafaranga agera kuri miliyoni 157,499 yari agenewe kunganira ibikorwa bimwe na bimwe by’iterambere nayo ntabwo agaragazwa neza uko yakoreshejwe mu bitabo by’ibaruramari by’Umujyi wa Kigali.

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta igaragaza kandi ko amafaranga agera kuri miliyoni 836 yakoreshejwe mu kugura ibikoresho bitandukanye ndetse no gukora imirimo imwe n’imwe izatanga umusaruro mu gihe kiri imbere nayo ntagaragazwa neza uko yakoreshejwe.

Mu bitabo by’ibaruramari by’Umujyi wa Kigali kandi ngo ntihagaragaramo amafaranga agera kuri miliyoni 554 yakoreshejwe mu kugura ibikoresho bizabyara inyungu mu gihe kiri imbere.

Umujyi wa Kigali kandi wagaragaweho gukoresha amafaranga atagira imparuro ziyaherekeza ngo agaragare uko yakoreshejwe asaga miliyoni 210.

Ubwo yagezaga ku nteko ishinga amategeko imitwe yombi uko amafaranga ya Leta asaga miliyari 1500 yakoreshejwe mu mwaka 2012/2013, umugenzuzi w’imari ya Leta Obadiah Biraro yashimiye Minisiteri y’Imari n’igenamigambi kuba yaragaragaje neza uko amafaranga yakoreshejwe ariko yongera gusaba iyi minisiteri ko yafasha inzego ziyishamikiyeho cyane cyane Umujyi wa Kigali n’uturere nka Gatsibo, Nyaruguru, Musanze, Rusizi na Nyamasheke nabo bakaba bazamuka bakagera aho utundi turere tugeze mu gucunga neza imari n’umutungo bya Leta.

Depite Mukamurangwa Sebera Henriette mu ijambo rye yagaragaje akababaro atewe n’amafaranga ya Leta anyerezwa nyamara abantu baba babigizemo uruhare bakaguma mu kazi.

Ati : “Kuki hari abantu muri iki gihugu bigize indakoreka ? Akanyereza, agasesagura kandi akaguma mu kazi agakomeza gucunga umutungo w’igihugu” !

Depite Karemera Thierry we yavuze ko yatunguwe cyane kuko Umujyi wa Kigali nawo witabye komisiyo y’Abadepite ishinzwe gucunga neza umutungo wa Leta baganira kuri raporo zari zabanje kandi bakemera ko bagiye gukosora ayo makosa.

Depite Karemera yagize ati : “Aba bayobozi bava hano badusezeranije ko bagiye gukosora. Iyo ndebye Umujyi wa Kigali, nkabona Gatsibo, Nyarugenge, Ngororero ndabona dukwiye kujya mu gihe cy’ibiganiro kuko bashobora kuba basuzugura imyanzuro yafashwe n’inteko ishinga amategeko”.

Abayobozi 582 nibo bakurikiranyweho ibyaha byo kunyereza umutungo n’imari bya Leta, bamwe bamaze no gutegekwa kuwugarura.

Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika bugaragaza ko bwakurikiranye ibi byaha bushingiye kuri raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta kuva muri 2006 kugeza muri Werurwe 2013