Nido irimo ibarizo (umurama) ku bihumbi cumi na bibiri,Televisiyo za Sharp 15, Imipira ya Nike na Lacoste,ibirungo bya Rayco ndetse na za Cartouche za HP zirenga 500 by’ibyiganano nibyo byafashwe mu mukwabu na Polisi kuri uyu wa 17 Kamena mu mujyi wa Kigali ku bufatanye na Polisi mpuzamahanga muri gahunda bise ‘Wipe- Out’ igamije kurwanya ibicuruzwa by’ibyiganano.

Ibicuruzwa byinshi by'ibyiganano byafashwe uyu munsi

Nk’uko Spt Urbain Mwiseneza wari uyoboye uyu mukwabu yabivuze, iyi gahunda ishingiye ku itegeko rivuga ko umuntu ukora ibyiganano ahanishwa igihano kuva ku myaka ibiri kugeza ku myaka itanu n’ihazabu kuva kuri Miliyoni 2 kugeza kuri Miliyoni 10, itegeko rihana kandi ubicuruza kuva ku ihazabu y’ibihumbi 20 kugera ku bihumbi 100 ndetse nabyo bigafatwa.

Uyu mukwabu wakozwe nyuma y’uko amasosiyete nka HP (Hewlett Parkard), Sharp, Baygon, Lacoste na Nike n’izindi zitanze ibirego kuri polisi mpuzamahanga na polisi y’u Rwanda ko ibikorwa byabo byiganwa bikazanwa gucururizwa mu Rwanda.

Abahagarariye izi kompanyi bakaba ari nabo bafashije polisi kwerekana aho ibyo bicuruzwa bya ‘pirate’ biherereye.

Mu byafashwe harimo Idebe rya Nido ririmo ibarizo (umurama) ryari ku giciro cy’ibihumbi 12,amakarito 39 y’ibirungo,Televisiyo 15 za Sharp,Tonner HP(Cartouche) zirenga 500, amakarito ya Baygon, imipira ya Lacoste na Nike, inkweto n’ibindi.

Abafatanywe ibi bicuruzwa ni abacuruzi bo mu Rwanda kandi ibyinshi byakorewe hanze. Abacuruzi babyambuwe hazakorwa iperereza bazacibwe amande.

Uyu mukwabu wakorewe mu mujyi wa Kigali ariko ngo bizakomeza mu gihugu hose aho bizagaragara ko hari ibikorwa by’ibyiganano bizafatwa ndetse n’ababicuruza bahanwe.

Uyu mukwabu wakozwe na Polisi y’Igihugu ifatanyije n’Ibigo bireba nka  MINICOM,RBS ,PSF ndetse na RDB.

Polisi y’Igihugu irakangururira abantu kwitondera ibyo bagura ndetse bakamenya ko binujuje ubiziranenge.

Abacuruzi nabo ngo bakwiye kumenya ko ibyiganano bihanwa n’amategeko kandi bifashwe  bikaba byabagusha mu gihombo kuko babyamburwa bagacibwa n’amande.

Nta giciro cyatangajwe ibi bintu byafashwe bihagazemo.

Ibi bicuruzwa byinjira mu Rwanda gute?

Kamurasi Jean De Dieu ushinzwe gukurikirana inganda mu kigo gishinzwe ubuziranenge (RBS) avuga ko kugirango ibicuruzwa byinjire mu gihugu RBS ireba niba byujuje ubuziranenge ariko itareba niba ari umwimerere w’inganda zibikora. Ibicuruzwa by’ibyiganano ngo ni icyaha gihanwa ukwacyo.

Aha ni mu mujyi ubwo Polisi yariho ipakira 'cartouche' za HP uru ruganda ruvuga ko ari inyiganano

Izi cartouche bazifunze mu bishashi by'umukara

Televiziyo z'inyiganano

Izi ngo ntabwo ari Televiziyo z'uruganda rwa Sharp ahubwo ni inyiganano

Ibi bikoresho nabyo ngo ni ibyiganano

Ibi birungo nabyo ni ukubyitondera kuko ngo harimo ibyiganano byinshi

Cartouche za HP z'inyiganano

Hari abashyira umurama muri bikombe bagacuruza

Kimwe kuri 12 000Rwf

Nyamara ari umurama wuzuyemo

Imyenda n'ibikoresho bya pirate byafashwe

Iyi myenda Nike iravuga ko atari yo iyikora

Inkweto nyinshi za pirate nazo zafashwe

Uyu mugabo ahagarariye uruganda rwa Nike avuga ko bafite abantu benshi babiganira ibicuruzwa bakabizana mu bihugu byinshi kubicuruza


Photos/E Birori/UMUSEKE
BIRORI Eric
UMUSEKE.RW