Muri Gereza ya Nyarugenge hafatiwemo inzoga z’inkorano
Uyu mukwabo wafatiwemo ibintu bitandukanye birimo inzoga z’inkorano, amafu akorwamo izo nzoga, ibibiriti,amafaranga y’ubwoko butandukanye ndetse n’ibindi.
Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Rwanda, yavuze ko bimwe muri ibyo bintu bizanwa n’abaza gusura, bakabyinza babihishe.
ACP Damas Gatare yabwiye itangazamakuru ko “byinjizwa n’abantu baza gusura abandi hano, ndetse n’abagororwa baba bagiye mu mirimo itandukanye hanze wenda bitewe n’umurangare bw’ababarinda bakinjirana nk’amafaranga kuko kuyahisha biroroshye”.
Inzoga z’inkorano zonona ubuzima bw’uzinyoye kuko ziba zitujuje ubuziranenge.
Guca izi nzoga mu gihugu ariko birasa n’ibigoranye, cyane ko nta tegeko rihari rihana uwazinyoye.
Abafashwe bajyanwa kuri polisi, hadaciye kabiri bakaba bararekuwe kuko batashyikirizwa inkiko nta tegeko ribahana rihari. Hari izitwa za muriture, yewe muntu?, nkurikira nkwase n’izindi.
Umuvugizi wa Polisi yakomeje asaba abagororwa ndetse n’abasura kwirinda kuzana (kugemura) ibintu binyuranye n’amategeko kuko bishobora kubambura uburenganzira bwabo bwo gusurwa nk’uko byakorwaga.
Yagize ati “hano hari kantine, barasurwa buri kuwa 5, ndetse n’abafite ibibazo byihariye by’ubuzima basurwa buri munsi barasabwa rero kwirinda ibi bintu kuko bishobora kubagiraho ingaruka”
Uyu mukwabu ukozwe nyuma y’aho Gereza ya Mpanga ifatiwe n’inkongi y’umuriro mu cyumweru gishize, ariko Polisi iravuga ko gushya kw’iyo gereza n’umukwabu wakozwe nta sano bifitanye.