Uturutse ibumoso: Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Richard Kabonero, na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu w’u Rwanda, Musoni James (Amafoto/Kisambira T)

 

•    Isoko  ry’abaturage ba Uganda rikorera ku butaka  bw’u Rwanda
•    Nta mbago  cyangwa icyapa kigaragaza  aho u Rwanda na Uganda bitandukanira
•    U Rwanda na Uganda bagiye guhagurukira iki kibazo

Abanyarwanda  batuye  mu Mudugudu wa Nyakanoni  bashyamiranye  n’abaturage ba Uganda  bapfa  Isoko rikorera  ku butaka bw’u Rwanda.

Isoko  ryitwa “Agakenke” riri mu Mudugudu wa  Nyakanoni, Akagari ka Shonga, Umurenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare, rikorera  ku gice  kinini cy’ubutaka bw’u Rwanda  ariko abaturage ba Uganda nibo basoresha abakorera muri iryo soko.

Abaturage   banze  ko amazina  yabo atangazwa  bavuze ko  baterana amagambo ndetse rimwe na rimwe bakarwana n’aba Uganda bitewe n’uko “bakwa imisoro n’Abagande kandi ari ubutaka bw’u Rwanda”.

Abaturage bashyamiranye ni abatuye mu Murenge wa Tabagwe muri Nyagatare n’abatuye mu Murenge wa Gahondo, Kabale muri Uganda.

Abayobozi b’inzego z’ibanze ku ruhande rw’u Rwanda baravuga ko ikibazo nyamukuru ari uko “Nta mbibi zihari zerekana igice cy’u Rwanda ndetse na Uganda”, ibi bigatuma badashobora gucungira umutekano abaturage babo bityo ibiyobyabwenge birimo Kanyanga, urumogi, na chief waragi bikinjizwa mu Rwanda ku buryo bworoshye.

Umuyobozi ushinzwe  imibereho myiza  mu  kagari ka Shonga, Mugabo Fred, yavuze  ko  mu mpera z’umwaka wa 2013 basabye abayobozi b’inzego z’ibanze  bo Karere ka Kabale muri Uganda kwimura  isoko ryabo  rikava  hafi  n’imbibi z’u Rwanda ariko  ntibarabikora.

Umunyamabanga  Nshingwabikorwa  wa Tabagwe, Kabana Christopher,  yabwiye Izuba Rirashe  ko ibibazo biri ku mpande z’ibihugu byombi bishingiye ku kuba nta mipaka abakoloni bashyizeho ndetse nta mugezi cyangwa ibiti bishobora kugaragaza imbibi.

Yongeyeho ko iki kibazo kizakemurwa n’abayobozi bakuru b’u Rwanda n’aba Uganda aribo  bizicara bagakemura ikibazo  kugira ngo n’inzego z’ibanze zibashe gukora akazi neza.

Inzego nkuru z’ibihugu byombi ntabwo zari zizi iki kibazo

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu w’u Rwanda, James Musoni, yanenze inzego z’ibanze “ko zajenjekeye iki kibazo”.

Musoni avuga ko; ” Leta  y’ u Rwanda  ikorana neza  n’abayobozi  b’Akarere ka Kabale kari muri Uganda cyane ko ariko gace  gahana imbibi  n’u Rwanda ariko  icyo  kibazo cyakabaye cyarakemutse  ariko  abayobozi bacu   b’ibanze babishyiramo [bagaragaje] intege nke.”

Minisitiri Musoni avuga ko  abayobozi b’ibanze  bagombaga   kubimenyesha  Akarere; Akarere nako  kakabimenyesha Minisiteri  y’ubutegetsi bw’igihugu ikabikurikirana.

Uhagarariye Uganda mu Rwanda, High Commissioner Charles Kabonero,   yabwiye  Izuba Rirashe ko “ikibazo  cyo kutamenya imbibi z’Ubugande  n’u Rwanda  kigiye gukemuka  kuko  igihugu cy’Ubudage cyatanze   inkunga n’ibikoresho  byabugenewe bizabafasha [kumenya neza imbibi z’ibihugu byombi]”.

High Commissioner Kabonero  yavuze ko atari azi ko Abanyarwanda n’abaturage ba Uganda (Kabale) bashyamirana ariko ubwo inzego z’ibihugu zigiye kubiganiraho.

Gusa yasabye abaturage b’ibihugu byombi kwirinda amakimbirane dore ko hari gahunda yo kugira Leta imwe y’ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

U Rwanda rusanzwe rufitanye ikibazo n’u Burundi gishingiye ku mipaka ariko Minisitiri Musoni avuga ko hashyizweho  komisiyo  yo kwiga neza no kugenzura  imbibi z’u Rwanda cyane cyane  ku gihugu cy’u Burundi  n’u Rwanda.

Umurenge wa  Tabagwe ufite utugari 2 duhana imbibi  na Uganda aritwo Shona  na Gasave, akaba ari natwo dutuwemo n’abaturage bahora bashyamiranye n’aba Uganda.