Amakuru dukesha ikinyamakuru IGIHE aravuga ko muri iki gitondo ahagana saa mbili, hari amasasu yaturutse muri Congo araswa ku butaka bw’u Rwanda , igikorwa cyamaze igihe gito.

Umunyamakuru wa IGIHE uri mu murenge wa Busasamana yavuze ko aya masasu yarashwe mu mudugudu wa Kageyo mu kagari ka Rusura, gusa kugeza ubu ntiharamenyekana ibyakurikiyeho.

Aya masasu yatangiye saa mbiri n’imonota 10 ariko ngo yamaze igihe kiri mu nsi y’iminota 30. Yumvikanye hafi y’umupaka wa Kabuhanga mu gace ka Kanyesheja II hafi y’aharashwe ku munsi w’ejo, hakaba ari muri kilometero imwe uvuye ku mupaka wa Kabuhanga. Abayumvise bavuze ko hakoreshejwe imbunda ntoya.

Mu gihe igitero cyagabwe ku Rwanda ku munsi w’ejo cyari kimaze guhosha , Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko RDF yahise isaba Itsinda ry’abasirikare rihuriweho rishinzwe kugenzura uko imbibi z’imipaka zubahirizwa- Extended Joint Verification Mechanism (EJVM) kuza kugenzura iby’icyo gitero.

Gusa Leta ya Congo banze ko iryo tsinda rigera ahagabwe icyo gitero, ahubwo izana andi matsinda abiri y’abasirikare, binjira ku butaka bw’u Rwanda, byanatumye impande zombi zongera kurasana hagwamo abasirikare bane ba Congo.

Uyu munsi ku wa kane tariki ya 12 Kamena 2014, izi ngabo za EJVM zirimo ziragana ahabereye iyo mirwano ku munsi w’ejo aho ziteganya kuhahurira n’abayobozi batandukanye ku mpande zombi n’abanyamakuru.