Uwishe Andre Rwisereka Visi Perezida wa Green Party Yamenyekanye
Comisionar of Police JP Kabera
Iperereza rimaze iminsi rikorwa n’ikinyamakuru Inyenyerinews, riraragaragaza ko Commissioner wa Police John Bosco Kabera uzwi kw’izina rya Alias Akagasare, niwe wagize uruhare mw’iyicwa rya Visi Perezida wa Green Party Andre Rwisereka. Ibyo ngo akaba yarabifashijwemo n’uwitwa Commisioner of Police Faustin Kalisa, Jean Bosco Kabera ukomoka mu gihugu cya Uganda aho ngo ababyeyi bari barahungiye kimwe n’abandi banyarwanda bari barahunze, yahawe amabwiriza yo kwica Rwisereka amutemesheje ishoka; icyo gihe yahise ahunga iperereza rya polisi yali abereye umuyobozi ubungubu rigaragara ko ryapfuye ubusa. Ibyo yabikoranye na Commisioner Faustin. Mu bihe byo hambere, Kabera yagiye atumwa kumena amaraso ngo ni nawe wishe umugabo w’umunyakuri Captain Muvunanyambo ubwo yari umwe mu ba murindaga.Yategetswe ko Muvunanyambo agomba kwicwa, nibwo yahise amwicana n’umwana bakoranaga akazi ko ku murinda, uwo mwana muto wapfanye na Muvunanyambo byavugwaga ko yumvikanaga na Muvunanyambo kuburyo budasubirwaho n’ubwo bwose bari bamaze igihe gito bamenyanye. Burya koko Muvunanyambo yaziye mu Kotanyi! Yali umugabo utarya umunywa, uvuga ibintu uko bili atabiciye hirya kandi ngo yumvikanaga cyane n’ Intare Kayitare Vedaste nawe Kagame yivuganye amuziza gukundwa cyane n’ingabo kurusha ukwo we zamwumvaga. Kubera inyungu za Kagame rero, byabaye ngombwa ko Muvunanyambo yicwa hamwe n’umwana wa mulindaga bumvikanaga cyane ngo atazagira uwo amenera iryo banga.
Commissioner wa Police Kabera ng’uko uko yaje gukomera muli DMI aho yakoraga ibyo Gasana Rurayi amubwiye. Kuli ubu uwo Gasana Rurayi niwe uyoboye Police ndetse akaba agiha amabwiliza Kabera Jean Bosco y’abo agomba kwica.
Yuvunanyambo agomba kwicwa, nibwo yahise amwicana n’umwana bakoranaga akazi ko ku murinda, uwo mwana muto wapfanye na Muvunanyambo byavugwaga ko yumvikanaga na Muvunanyambo kuburyo budasubirwaho n’ubwo bwose bari bamaze igihe gito bamenyanye. Burya koko Muvunanyambo yaziye mu Kotanyi! Yali umugabo utarya umunywa, uvuga ibintu uko bili atabiciye hirya kandi ngo yumvikanaga cyane n’ Intare Kayitare Vedaste nawe Kagame yivuganye amuziza gukundwa cyane n’ingabo kurusha ukwo we zamwumvaga. Kubera inyungu za Kagame rero, byabaye ngombwa ko Muvunanyambo yicwa hamwe n’umwana wamulindaga bumvikanaga cyane.
Commissioner wa Police Kabera ng’uko uko yaje gukomera muli DMI aho yakoraga ibyo Gasana Rurayi amubwiye. Kuli ubu Uwo Gasana Rurayi niwe uyoboye Police ndetse akaba agiha amabwiliza Kabera Jean Bosco y’abo agomba kwica.
Nkuko mureba uwo mugabo kabera nuko yemwe abaho akoreswa ako kazi. niba nibuka umwana bacanye na Capt Muvunanyambo yaba yi murumuna wa Boy bayingana.
Bakomeze bamene amaraso ,ayabo nabo azamenwa!! Ego Mana ngo yamutemesheje ishoka?? None se ko bavuga ko Interahamwe arizo kabuhariwe, uwo ko yavuye Uganda bite? Mbese uretse udufuni bakoresha n’amashoka?? Mana weee, Interahamwe nazo zigakoresha imihoro!!
Byose ni cya kimwe! Nibatihana Imana izabahana vuba!!
Nk’uyu mwicanyi iyo atashye amaraso yuzuye ku ishati abwira umugore ko abaga ihene cga akora kwa mucoma?muduhe amateka ye abayazi
Murimo muravuga Cpt Muvunanyambo w inyabinombe -Ahahoze ari I Bwakira-Kibuye?