Gereza ya Muhanga yafashwe n’inkongi y’umuriro, imfungwa zimuriwe mu yandi magereza
Gereza ya Muhanga yahiye mu ma saa sita kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 4 Kamena 2014.
Umwe mu bacunga gereza IGIHE yahamagaye kuri telefone, ntiyabashije kugira icyo atangaza yahise avuga ati “Ba undetse nikirize amadosiye y’abanyururu.”
Iyi gereza yahiye imfungwa n’abagororwa bari hanze kuko bari barimo guteramo umuti wica udukoko, ntawe yahitanye.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), Mary Gahonzire, yavuze ko aya makuru yamaze kumugeraho ahita ajyayo.
Yagize ati “Ndi mu nzira njyayo, icya ngombwa ni ubutabazi kandi bwakozwe n’inzego z’umutekano zirimo Polisi, ingabo na RCS. Hari mu gihe cyo gukora isuku.”
Gahonzire yavuze ko hari igihe kigera muri gereza bakahatera umuti, kikaba ari cyo gikorwa cyakorwaga, abafungiyemo bose bagasohok, hagakorwa isuku.
Yemeje ko nta mugororwa watorotse kuko inzego zishinzwe umutekano zari zihari n’izindi zihita zihahagera.
Saa saba n’igice imodoka izimya umuriro nibwo yageze i Muhanga iturutse i Kigali.
Gahonzire yavuze ko urebeye hejuru iyi gereza yatwitse n’umuriro w’amashanyarazi ariko ngo Polisi yatangiye gukora iperereza ku mpamvu nyayo yateye iyi nkongi.
Yakomeje avuga ko iyi gereza yahiye igice kimwe cyakiraga abagororwa 3,315. Aho niho haterwaga umuti mu gikorwa kiba buri kwezi. Ibintu byose hahiye byasohowemo.
Gahonzire yakomeje avuga ko ababaga muri iki gice cyahiye batangiye kwimurirwa muri gereza ya Mpanga yari isanzwe ifite imyanya myinshi itarimo abantu, mu gihe abandi bajyanywe muri gereza ya Huye(Karubanda), hari inzu nshya yari imaze iminsi yuzuye.
Kubajyana muri izi gereza biri no mu rwego rwo kubegereza imiryango yabo no kugabanya ubwinshi bwabo nk’uko Gahonzire yakomeje abitangaza. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, RCS yatangaje ko abagera ku 1000 bimuwe.
Kuzimya iyi nyubako byagezweho hifashishijwe imodoka zizimya umuriro eshatu.