Uko inzoka yo mu bwoko bwa “black mamba” iteye iyo yasamye (Ifoto/INMR)

 

Inzoka y’insana ifite uburebure bwa  metero hafi 3 yatahuwe mu gisenge (plafond) cy’inyubako zo mu rwinjiriro (entry) rwa Pariki y’Akagera.

Iyo nzoka izwiho ko uwo iriye atarenza iminota 20 atarapfa.

Iyi nzoka yo mu bwoko bwa “black mamba” isanzwe iboneka mu bihugu bibamo ubushyuye bwinshi, ahantu hari ibiti bitazamutse cyane cyangwa  ngo bibe ari binini.

Umuyobozi uhagarariye ishami rishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco mu ikigo gishinzwe ingoro ndangamurage z’u Rwanda, Isidore Ndikumana, yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe  ko mu gufata iyo nzoka hitabajwe inzobere mu bijyanye n’inzoka zo mu Karere k’Ibiyaga Bigari yitwa Mr Hinker.

Iyo nzoka nyuma yo gufatwa yazanwe mu Ngoro  y’Amateka Kamere  (Natural History Museum) i Kigali.


Iyi nsana ifite metero zigera kuri eshatu, uwo iriye ntashobora kumara iminota irenga 20 ataritaba Imana mu gihe yaba adahawe ubutabazi bwihuse (Ifoto/INMR)

Umuyobozi  w’agateganyo w’iyi ngoro, Dina Ingabire,  avuga ko iyi nzoka ifite ubumara budasanzwe.

“uwo idomye ntamara iminota 20 atarapfa, ariko iyo bimenyekanye ko ari yo uwarumwe akagezwa kwa muganga mbere y’iyo minota ,ashobora gukira ari uko nabwo bahise bamwongera umwuka (Oxygen)”.

Ubumara bw’iyi nzoka  ngo bwihutira mu myanya y’ubuhumekero bukahashanyagura.

Iyo uwo yarumye batamushyize kuri bomboni (bombone) ngo yongererwe umwuka mu maguru mashya, ntabaho.

Iyi nzoka yafashwe ntawe irarya, yaba mu bakozi bo muri Pariki y’Akagera cyangwa n’abandi baturage barimo ba mukerarugendo.

Uretse iyi nzoka y’insana, mu ngoro  y’amateka kamere hasanzwemo izindi nzoka nk’impiri, insharwatsi, inyenzi, uruziramire, ibimata n’izindi. Izi nzoka zose ziva mu Rwanda, cyane cyane mu mashyamba yegereye Pariki ya Nyungwe.

Ku birebana n’ibizitunga, Isidore Ndikumana avuga ko hari izirya imbeba, izirya ibikeri, udusimba (insects), isenene, utunyoni n’ibindi.

Kugaburira inzoka zose ziri mu ngoro ngo ntibihenze kuko zirya rimwe mu cyumweru, amafaranga azigendaho akaba atarenze ibihumbi ijana  by’amanyarwanda (100.000 frs) ariko ayo zinjiza baza kuzisura akaba yikuba hagati y’inshuro  eshatu n’enye.

Abakunze gusura izi nzoka ngo ni abazungu n’urubyiruko muri rusange, naho abantu bakuru basa n’abazitinya nubwo zubakiye ku buryo ntawe zasagarira.