Nafashe umwanya numva ijambo Perezida Kagame yavugiye muri Serena Hotel tariki ya 15 Mutarama mu gikorwa kiswe: Thanksgiving Prayer breakfast. Iryo jambo naryumvise inshuro 2 njyenyine, nyuma nsaba abantu b’inshuti turyumva inshuro zindi 2 turi kumwe kugira ngo dusobanukirwe neza, kuko iri jambo uretse ibyo Perezida Kagame yavuze hakubiyemo amakuru menshi abantu bize kuvura ibijyanye n’ihahamuka n’indwara zo mu mutwe bashobora kwifashisha mu kazi kabo. Kuko iyo ukurikiye iri jambo usanga Perezida Kagame akwiye kubonana n’abaganga babandi bita mu gifaransa Psychologues.
Ariko siwe wenyine kuko n’abanyarwanda hafi ya bose niko basigaye bameze. Nababwira impamvu z’ingenzi zibitera. Kuri Kagame we impamvu ishobora kubitera ni ukwiyemera no kutizera abandi noneho ibintu byose agashaka kubikora wenyine ku buryo bigera aho bimubana byinshi mu mutwe akiyitiranya n’Imana akumva ko ngo yihagije nta nama z’abandi akeneye, nta n’ubwo akeneye umwigisha uko ategeka, abandi bakorana nawe nabo bakamwihorera nabo bakaririmba His Excellency ngo ibye byose ni byiza ngo yabagejeje kuri byose, niwe ukora wenyine. Basigaje kuvuga ko ariwe utuma izuba riva, imvura igwa cyangwa bucya bukira.
Abayobozi bandi kubera gushaka kwigaragaza neza imbere ya Kagame, bemera ibintu byinshi badashobora gukora ibyo nabyo bigatuma bibatesha umutwe mu gihe baba bihaye ikivi kinini bigoye kurangiza (imihigo), rero ugasanga byose byirunze ku mutwe w’umuturage byahindutse imisoro, amategeko n’amabwiriza adasobanutse, kurenganywa n’abayobozi baba batitaye kubo bayobora ahubwo bitaye ku bandi bayobozi bari hejuru yabo, abaturage leta ibashyira ku mutwe ibintu byinshi bishobora kubasaza: Gacaca, Mutuel, gusorera ubutaka, gukora irondo, kujya mu itorero ry’igihugu, guhinga ibihingwa bimwe, kudasarura ibyo wahinze udasabye uruhushya, ibiciro by’ibintu byose byarazamutse, ingengabitekerezo ya Genocide n’ibindi byinshi… kandi nta handi abaturage bakura ubushobozi kuko imishahara ni mito nta n’ahandi bakura ayo mafaranga basabwa, abaturage iyo bagurishije imyaka bagurisha bahendwa bajya kugura bagahendwa nanone iyo wongeyeho n’ibyo birirwa bumva ngo igihugu kiri kuzamuka mu bukungu kandi bo bakennye muri ibyo byose ariko bakabona abantu bamwe na bamwe bari kw’ibere barimo gukira ubutitsa, ibi byose hiyongeraho akarengane, ruswa, ikimenyane. Hari bamwe bagira umujinya bagashirira imbere, ku buryo uwo bashwanye nawe wa mbere bamumariraho wa mujinya wose n’iyo yaba ari umuvandimwe cyangwa uwo bashakanye.
Mu gihe Kagame we akomeje kwerekana ko ari igitangaza abanyarwanda bo barimo kugera aho barya imbwa. Rwose agera n’aho avuga ko atazanahirima niba azatura nk’ibisi bya Huye ntimubimbaze.
Tubitege Amaso!
Uwanditse iyinyandiko ntiyashoboye gutanga amaziana kubera impamvu zumutekano, edited by Rwema Francis
Namwe ni mwiyumvire iryo jambo http://www.paulkagame.tv/podcast/?p=episode&name=2012-01-15_kagamethanksgiving.mp3.