Umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab kuri uyu wa gatandatu wagabye igitero ku Ngoro y’Inteko ishinga Amategeko ya Somaliya mu murwa mukuru wa Mogadishu, kibaba kimaze guhitana abantu batari bake ,nk’uko umutanyabuhamya wabibonye n’amasoye yabibwiye BBC aho yavuze ko yabonye imirambo myinshi.

Akomeza avuga ko ahagana mu masaatanu imbere y’Ingoro y’Inteko ishinga amategeko haturikiye imodoka yaje gukurikirwa n’urufaya rw’amasasu ngo gusa abadepite bakaba barokotse iyi modoka ngo uretse abapolisi 4 bahise bahasiga ubuzima.

Umuvugizi wa al-Shabaab akaba yabwiye AFP ko icyo bita Intego ishinga Amategeko ataribyo ahubwo ari ibirindiro by’ingabo ari nayo mpamvu igomba kugabwaho ibitero.

Kuva mu mwaka wa 1991 Somaliya ikaba yarakunze kurangwa n’intambara nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi .

Muri Gashyantare Al Shabaab ikaba yari yagabye igitero ku Ngoro ya Perezida aho cyahitanye abantu 16.

Source:BBC