Kubera umujinya mwinshi afitiye abafansa ndetse nubwoba abafitiye Kagame atangiye kwamgana abahura nabo ndetse nabakorana nabo. Perezida Joseph Kabila afitanye uruzinduko rukomeye mu’gihugu cy’ubufaranasa muri ki cyumweru ariko rutesheje Nyakubahwa Kagame umutwe

Inyandiko ikulikira yanyuze no mukinyamakuru igihe.com ndetse nicyo tuyikesha.

Perezida Kagame yitabiriye ikiganiro ku gukemura amakimbirane no kubaka amahoro muri Afurika, maze agaragaza ko abayobozi b’Afurika bakwiye kwicarana bagashaka inzira zo kuyakemura no kubaka amahoro, aho gutumirwa kuyasobanura i Burayi.

Iki kiganiro Perezida Kagame yitabiriye ni kimwe mu biganiro bikomeye biri mu byateguwe mu nama ngarukamwaka ya Banki Nyafurika itsura Amajyambere (BAD) iri kubera i Kigali, kikaba cyari kiyobowe na ba Perezida bacyuye igihe Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria naTabo Mbeki wayoboye Afurika y’Epfo, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, na Perezida wa BAD, Dr. Donald Kaberuka.

Perezida Kagame yagaragaje ko amakimbirane yo muri Afurika n’inkomoko zayo harimo amaze igihe kirekire ndetse n’amashya, aterwa n’ubuyobozi buriho ndetse akaba ari nabwo buba bufite urufunguzo rwo kuyakemura.

Umukuru w’igihugu yagaragaje ko Abanyafurika bakwiye kumenya aho ibibazo by’amakimbirane biri, bagaharanira kubikemura ndetse n’igihe bananiwe kuyikemurira bakemera intege nke zabo.

Perezida Kagame yagaragaje ko abayobozi b’Afurika bakwiye kugirana ubufatanye mu gukemura amakimbirane akomeje kuranga uyu mugabane, aho gutegereza gutumirwa mu bihugu by’i Burayi kuganirirayo ibibazo bibugarije.

Yagize ati“Abayobozi b’Afurika ntidukwiriye gutumirwa ngo dusobanure ibibazo byacu aho ari hose, aho kugira ngo twicarane hagati yacu tubishakire umuti.”

Umukuru w’igihugu yongeyeho ati“Dukwiye kujya dutumirana, tukabwizanya ukuri bityo tukabonera hamwe umuti ibibazo tuba dufite.”

Abakuru b’ibihugu ba Bénin,Tchad, Niger, Nigeria na Cameroun baherutse guhurira mu nama yateraniye i Paris mu Bufaransa kuwa Gatandatu w’iyumweru gishize mu gushakisha uko harwanywa umutwe wa Boko Haram uteje impagarara muri Nigeria, aho wanashimuse abana b’abanyeshuri basaga 200.

Perezida wacyuye igihe muri Nigeriya Olusegun Obasanjo na we yagaragaje ko umutekano muke muri Afurika ushingiye ku buyobozi bubi.

Perezida wa BAD, Dr Donald Kaberuka, yunzemo avuga ko ubushake bw’abayobozi mu gukemura amakimbirane no kuzana amahoro muri Afurika ari icyifuzo cy’iyi banki kuko itakwishimira gukoresha amafaranga mu bikorwa bihita bisenyuka.

fabricefils@igihe.com