Kigali : Bisi yakoze impanuka, benshi barakomereka, umwe ahita ahagwa
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru imodoka itwara abagenzi ya Trinity Express yakoze impanuka ikomeye ku muhanda Kigali – Rwamagana, mu karere ka Kicukiro, ku Murindi, benshi barakomereka, umwe ahita apfa.
Kuri uwo muhanda ikamyo yari yagonganye n’ivatiri, Trinity Express nayo irazigonga, ihita irenga umuhanda igonga inzu y’umuturage saa kumi n’imwe zishyira saa kumi n’ebyiri .
Umuyobozi wa Polisi y’igihugu ishami rishinzwe umutekano mu muhanda, COP George Rumanzi, yatangaje ko yahitanye ubuzima bw’umuntu umwe, abandi bataramenyekana umubare barakomereka bikomeye.
IGIHE yasuye ibitaro bya gisirikare bya Kanombe byakiriye izo nkomere, isanga iziri kuvurirwaho ari 19 bakomerekeye muri iyi mpanuka, barimo batanu bakomeretse ku buryo bukabije.
Mu nkomere ziri kwa muganga kandi harimo n’uruhinja rw’amezi abarirwa muri abiri, rwagwiriwe n’urukuta rw’inzu hamwe n’ababyeyi be, ubwo iyi bisi yagongaga inzu barimo.
Avuga ku cyaba cyateye iyi mpanuka, COP Rumanzi, yagize ati “Byakomotse ku ivatiri yashatse kunyura ku yindi zituruka i Kabuga, ubwo yahise igongana n’ikamyo yari ipakiye umucanga. Igihe ibyo byari bikimara kuba, haje imodoka ya bisi ya Trinity Express yaturukaga i Kigali. Yahise izigonga, irakomeza ingonga n’inzu iri hafi aho munsi y’umuhanda.”
Akomeza atangaza ko iyo mpanuka yakomotse ku muvuduko no kudatwara imodoka bitonze. Asaba abatwara ibinyabiziga kwitonda, bakagira umuvuduko muke, kuko iyo umushoferi wa bisi aza kuba agenda buhoro atari kugonga imodoka zakoze impanuka ngo anagonge inzu.
Umuturage w’aho iyo mpanuka yabereye, Rwamakuba Bonaventure, yavuze ko bumvise ibintu biturika baryamye, bahageze basanga n’imodoka itwaye umucanga n’ivatiri byagonganye, nyuma haza bisi nayo iragonga.
Yagize ati “Muri ako kanya haje bisi yiruka cyane, igonga izo modoka ihita inakubita inzu. Natwe kuba twahavuye ni amahirwe.”