Abanyarwanda babarirwa muri 20 bafungiye muri Kasho ya Rugombo na Cibitoke mu ntara ya Cibitoke muBurundi nyuma ya gutabwa muri yombi na polisi y’icyo gihugu.

Amakuru dukesha urubuga rwa Radiyo na Televiziyo by’u Burundi avuga ko bafashwe kubera kuhaba nta byangombwa bafite ndetse no kwica umuco w’Abarundi.

Nubwo nta makuru arambuye yagaragajwe ku byo aba Banyarwanda bafungiwe, Guverineri w’indi Ntara ya Kirundo, Révérien Nzigamye, aherutse gutangaza gahunda bafite yo gufata “ibyigomeke by’Abanyarwanda” bakabyohereza mu Rwanda.

Ibi yabitangaje ahakana ko u Burundi budacumbikiye Interahamwe nk’uko byemezwa n’abatavuga rumwe na Leta ahubwo bufite Abanyarwanda batubahiriza amategeko nk’uko hari n’Abarundi bameze nka bo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki 7 Gicurasi 2014, Nzigamye yemeje ko u Burundi bwakoze ubushakashatsi bugasanga mu Burundi habarizwa bene abo Aanyarwanda basaga 400, hakaba hari gahunda bufitanye n’u Rwanda kuba babifata bakabyohereza mu Rwanda.

Yakomeje yemeza ko hasanzwe hari gahunda yo guhererekanya abagizi ba nabi bakora ibyaha mu Rwandabakomoka mu Burundi cyangwa Abanyarwanda babikorera mu Burundi.